Ishyaka RPP-Imvura

Kubijyanye na Wikipedia
Rwanda

Ishyaka PPR-Imvura (Parti Populaire Rwandais ) ni ishyaka rya politiki mu Rwanda.

Ishyaka RPP-Imvura rirasaba ibihugu byose bikomeye byose ku isi gufasha abanyarwanda guca akarengane kari mu Rwanda gahonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu nta nkomanga.

Mu ibaruwa ndende iryo shyaka ryandikiye ibihugu byishi bikomeye byo hirya no hino kwisi, harimo n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’abantu kugiti cyabo bishuti magara za Kagame, isaba ko bamwumvisa akemera ibiganiro n’abatavuga rumwe nawe akubaha demikarasi .

RPP- Imvura yakomeje ivuga ko batabara u Rwanda inzira zikigendeka hato rutazagwa mu bibazo rwaguyemo muri 1994, aho rwatakaje abantu barenga miliyoni abandi batagira ingano bagahunga igihugu cyabo bagata ibyabo n’aba bo .Muri abo bose iryo shyaka ryandikiye, abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagera kuri 23, bamaze kwandikira perezida Kagame bamumenyasha ibyo iryo shyaka risaba. Mu iriyo baruwa ndende, ikinyamakuru Umuvigizi gifitiye kopi, iryo shyaka riravuga ko u Rwanda, rutigeze rugira amahoro, abaturage bakomeje guhura n’ikibazo kitotezwa kuburyo bukomeye, kubera ubuyobozi bubi, ibyo byose byagiye bigira uruhare mu mibereho mibi y’abaturage b’u Rwanda, bamwe bakicwa abandi bagahunga.

Ishyaka FPR, ryatangiye urugamba rufite intego zo kugarura amahoro no gucyura impunzi ndetse no kubaka leta n’igihugu kigendera ku mategeko cyubaha uburenganzira bw’ikiremwa-muntu kandi kigendera ku mahame ya demokarasi.

Imiyoboro[hindura | hindura inkomoko]