Irambona Gisa Eric

Kubijyanye na Wikipedia

Irambona Eric Gisa ni we mukinnyi urambye kuruta abandi muri Rayon Sports[1] aho amaze imyaka 7 akinira iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda nyuma yo kuzamukira mu ikipe y’abana ya Rayon Sports[2] aza kuzamurwa n’umutoza Didier Gomez Da Rosa wahesheje iyi kipe igikombe cya shampiyona yu mwaka 2012-2013.[3]

Ubuzima bwite[hindura | hindura inkomoko]

Irambona Eric yitwa Gisa kuva mu bwana nubwo iri zina ritaba mu byangombwa. [1]Yabonye izuba tariki 04 Ukuboza mu mwaka 1992 i Cyangugu. Irambona ni mwene Uwingoma Fortunée na nyakwigendera Huggee wapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994[4] hamwe n’abandi bana batatu bavukanaga na Irambona kuko bari abana 7 (abahungu batanu n’abakobwa babiri) ubu bakaba basigaye ari abahungu babiri n’abakobwa babiri. Amashuri abanza yayize i Mushaka, ikiciro rusange akiga muri EAV Ntendezi, ahava ajya mu ishuri ryisumbuye St Peter Gihozo mu Karere ka Nyanza aho yakuye impamyabumenyi mu ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubumemyi bwa Mudasobwa (Mathematic, Physic and Computer Science ) mu mwaka 2011.[5]

Reba aha[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://thebluesky.sport.blog/2019/09/04/amateka-ya-irambona-gisa-eric-ufatwa-na-benshi-nk-umwana-wa-rayon-sports/
  2. https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/irambona-eric-wari-umaze-imyaka-8-muri-rayon-sports-yerekeje-muri-kiyovu
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-28. Retrieved 2022-09-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/116247/kwibuka28-ubuhamya-bwa-myugariro-wa-kiyovu-sport-eric-irambona-warokowe-no-kwihundura-umuk-116247.html
  5. https://inyarwanda.com/inkuru/81505/irambona-gisa-eric-yasobanuye-ibyo-gusigara-kwe-asaba-imbaba-81505.html