Iradukunda Michele

Kubijyanye na Wikipedia

Iradukunda Michelle wa menyekanye cyane mu mwuga w'itangazamakuru ndetse akaza no kugaragara mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2009. Michele yakoranye ubukwe na David Humud ku i tariki ya 11-12 kanama 2017, Michele ni umubyeyi wa bana babiri .[1]

Ibihembo ya hataniye[hindura | hindura inkomoko]

Michelle Iradukunda yiyamamarije kuba nyampinga w'u Rwanda mu mwaka 2009 aza muri batanu bambere.[2] Muri 2010 yonjyeye kujya mu marushanwa y'ubwiza maze yi yamamariza kuba nyampinga w'icyahoze ari kaminuza y'u Rwanda aza no kuba igisonga cya mbere.[3]

Ibikorwa bye[hindura | hindura inkomoko]

Michelle ni umunyamakuru umaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda , akaba yagizwe umuyobozi mukuru wa magic FM ishami rya radio y'u Rwanda ry'ibanda ku myidagaduro asimbuye Uwera Jean Maurice. Yakoze ibiganiro nka samedi detente, waramutse Rwanda hamwe na ishya ni biganiro bikunze kuri televiziyo y'u Rwanda. muri 2013 nibwo Iradukunda yinjiye mw'itangazamakuru ahereye kuri rodiyo y'a Isango star, yavuye yerekeza muri RBA .[3]

Amasomo[hindura | hindura inkomoko]

Iradukunda Michelle ni umugore akaba yari muri kaminuza nkuru yu Rwanda, aho yize Interpretation na translation, aho afite impamyabushobozi y'icyiciro cya kabili cya kaminuza, ndetse si ibyo gusa kuko afite Masters, mbese icyiciro cya gatatu cya kaminuza, mubijyanye ububanyi n'amahanga , byose yakuye muri kaminuza nkuru yu Rwanda . [4][5][6]

REBA[hindura | hindura inkomoko]

  1. ichele-iradukunda-nyuma-yo-gukora-ubukwe-yakiriye-indi-nkuru-nziza/
  2. ichele-iradukunda-nyuma-yo-gukora-ubukwe-yakiriye-indi-nkuru-nziza//imyidagaduro/article/umunyamakuru-wa-rba-michelle-iradukunda-yabyaye-undi-
  3. 3.0 3.1 /imyidagaduro/article/umunyamakuru-wa-rba-michelle-iradukunda-yabyaye-undi-
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/119209/urubyiruko-rwarisanzuye-ikiganiro-ishya-kigiye-kugaruka-mu-isura-nshya-119209.html
  5. https://yegob.rw/umunyamakuru-wa-rba-iradukunda-michelle-yahawe-imirimo-mishya/
  6. https://igihe.com/imyidagaduro/article/judith-heard-yegukanye-ikamba-rya-miss-elite-africa