Jump to content

IRADUKUNDA Elsa

Kubijyanye na Wikipedia
(Byoherejwe kuva kuri Iradukunda Elsa)

IRADUKUNDA Elsa yavutse 1998, ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanywa rya nyampinga w'u Rwanda yaje no kuryegukana, yabaye nyampinga w'u Rwanda 2017[1].

Ubuzima bwe

[Hindura | hindura inkomoko]

Iradukunda Elsa ni umwana wa kane mu muryango w'abana umunani yavutse ku wa 25 Werurwe 1998. Afite uburebure bwa metero imwe na sentimetero mirongo irindwi na gatandatu (1,76cm). Yavukiye mu Rwanda mu mujyi wa Kigali. Se yitwa Samuel Mana, Nyina akitwa Mukandekezi Christine.

Yakuze ari umwana ukunda umukino wo koga ndetse yigeze no kuba mu ikipe y'igihugu yo koga.

Yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2017 ahagarariye Intara y' Uburengerazuba. Yitabira amarushanwa y'ijonjora agenda ayatsinda kugeza ageze mu irushanwa rya nyuma.[2]

Kuwa 25 Gashyantare 2017 nibwo Iradukunda Elsa yegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda yatsinze abakobwa 15 bari bageze mu cyiciro cya nyuma cy'amarushanwa ya Nyampinga w'u Rwanda 2017 mu birori byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village(Camp Kigali). Yabaye umukobwa witabiriye andi marushanwa y'ubwiza muri Africa no ku rwego rw'isi.

Iradukunda Elsa yashakanye na ISHIMWE Dieudonne uzwi nka Prince Kid [3]

Amashuri yize

[Hindura | hindura inkomoko]

Yize amashuri abanza muri le Petit Prince, yiga amashuri yisumbuye muri King David Academy mu ishami ry'amateka n'ubuvanganzo, yize kaminuza muri University of Rwanda mu ishami ryayo ry'ubukungu rizwi nka UR-CBE.

Indimi avuga

[Hindura | hindura inkomoko]

Iradukunda Elsa avuga Ikinyarwanda, icyongereza n'igiswahili.