Ipombo ikoreshwa n’imirasire y’izuba
Ni abanyeshuri 10 bibumbiye hamwe maze bakora itsinda rikora ubushakashatsi muri ishuri rikuru ryitwa Sinhgad Technical Education Society (STES mu Rwanda), bakoze ipombo na yo ikoresha imirasire y’izuba , Iyi Pombo kandi bakoze ikoreshwa n’imirasire y’izuba kandi ni yo izuba ritava irakora kuko ifite batiri ibika umuriro. Ibi ni ibisubizo bikenewe aho gukoresha kajugujugu cyangwa izindi mbaraga twakoresha izuba kuko ntabwo ryishyuzwa. .[1]
Ipombo
[hindura | hindura inkomoko]Aba banyeshuri 10 bakoze ipombo ikoreshwa n’imirasire y’izuba nk’uko babigenza ; ni ipombo igabanya akazi kakorwaga n’umuhinzi cyangwa undi wese kuko byamusabaga gupombesha ukuboko kumwe, naho ukundi kukaba gufashe agatiyo ( aga tube ) kanyanyagiza umuti ku bihingwa. Bavuga ko babasha gukora ipombo nka mirongo itatu ku munsi kuko ibikoresho byose bikenerwa ngo zikorwe biboneka ku masoko yo mu Rwanda kandi bitwara nk’ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda ku ipombo imwe.[1]