Inzuri mu ntara y’Uburasirazuba

Kubijyanye na Wikipedia
Urwuri

Inama idasanzwe iyi komisiyo yagiranye n’aborozi bo mu turere twa Gatsibo, Kayonza, Kirehe na Nyagatare, harebwa ibyavuye mu isuzuma iyo komisiyo yakoze ku mikoreshereze y’inzuri muri utwo turere, inama yabaye kuwa kane 26 Nzeri.

Ibyo wamenya kunzuri mu ntara y'Uburasirazuba[hindura | hindura inkomoko]

Ni inzuri zatanzwe mu gihe cy’isaranganya ry’ubutaka mu ntara y’Uburasirazuba, aho yatanze inzuri 9,400.Muri iryo genzura hasuwe inzuri 251. Muri zo, komisiyo yasanze hari inzuri 107 zikoreye ariko zitabyazwa umusaruro, n’izindi 144 zidakoreye.Kuba urwuri rukoreye bivuga ko ruba rutarangwamo ibihuru, ruzitiye, rurimo amazi yo kuhira amatungo, kandi ruteye ku buryo bubungabunga ibidukikije.[1]Hafashwe imyanzuro kandi yo gushyiraho komite (imboni z’ubworozi) zo guhwiturana aborozi muri buri mudugudu, ndetse aborozi banasabwa kwirinda gukoresha abana mu nzuri.komisiyo kandi ivuga ko nyuma yo kugenzura imikoreshereze y’inzuri, hafashwe imyanzuro irimo no kuba inzuri zizaba zidakoreye kugeza muri Gashyantare umwaka utaha wa 2020 zizasubizwa Leta, kwirinda kugurisha ubutaka bwasaranganyijwe, gukorera hamwe hagamijwe guteza imbere igice inzuri ziherereyemo, kwegera abateza ibibazo badakorera inzuri bakagirwa inama, abinangiye bagafatirwa ibyemezo.[1]

Gutekerezwa kuba Inzuri zititaweho bazamburwa[hindura | hindura inkomoko]

Bavugako Ubutaka buke dufite mu Rwanda, ntabwo twakwemera ko hari ubutabyazwa umusaruro. Bigomba guhinduka, kandi ntibyahinduka tutagiye mu mategeko. Abafite ubutaka bahawe na komisiyo, bugomba kubyazwa umusaruro byanze bikunze, bitaba amategeko agakurikizwa.Ntabwo bari bwongere gutegereza, bifuza ko biba. Kugira urwuri wahawe ukaba utarubyaza umusaruro ni agahomamunwa.[1]Minisitiri kandi yasabye aborozi gukora ubworozi butanga umusaruro, kuko intara y’Uburasirazuba ari nini kandi ikaba irimo inka nyinshi, bityo ko nta mpamvu n’imwe bafite yo kutabona umusaruro ukomoka ku bworozi ushimishije.

Icyo Aborozi Babivugaho[hindura | hindura inkomoko]

Umwe mu borozi bororera mu karere ka Gatsibo, avuga ko kuba hari aborozi batereranye inzuri bahawe ntibazikorere ngo zibyare umusaruro ari ubujiji, kuko urwuri ubusanzwe rubyarira umusaruro uwaruhawe mbere y’abandi.Ku ruhande rumwe ni ubujiji, kuko urwuri baba baruhaye umuntu ngo rumutunge, hanyuma igihugu na cyo kibyungukiremo. Iyo bigenze bityo rero ari we ntacyo akuramo, n’igihugu ntacyo kibona.[1]Aborozi kandi bavuga ko n’ubwo bigoye gukorera urwuri rwari rwaratereranwe rugasubira ku murongo bigoye, ariko ko nibabishyiraho umutima bizagerwaho.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/uburasirazuba-inzuri-zizageza-muri-gashyantare-2020-zidakoreye-bene-zo-bazazamburwa