Inzovu zirenga 200 zishwe n’amapfa muri Kenya

Kubijyanye na Wikipedia
Inzovu

Abayobozi bo muri Kenya bavuga ko inyamaswa zo mu gasozi zibarirwa mu magana zirimo n’inzovu 205 zimaze gupfa kugeza ubu muri uyu mwaka kubera amapfa akaze ari mu gihugu.

Minisitiri w’ubukerarugendo wa Kenya, Penina Malonza, yavuze ko inyamaswa zo mu gasozi zibarirwa mu bihumbi, ziganjemo izirya ibyatsi, zapfiriye muri za parike z’iki gihugu kubera kubura amazi n’ubwatsi.

Minisitiri Malonza yagize ati”Aya mapfa yo mu majyepfo, mu burasirazuba no mu majyaruguru ya Kenya yateje impfu z’inyamaswa, cyane cyane izirya ibyatsi. Ikigero cy’impfu cyarazamutse kubera igabanuka ry’ibiribwa hamwe n’ubucye bw’amazi“.

Iyi minisiteri y’ubukerarugendo ya Kenya ubu irimo gusaba imfashanyo y’amazi n’umunyu wo kurigata byo gufasha inyamaswa zo mu gasozi zo mu bice byazahajwe cyane n’aya mapfa.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-21. Retrieved 2023-02-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)