Inzira y'ubwiru y'urugoma

Kubijyanye na Wikipedia

Iyi ni imwe mu nzira z'Ubwiru z'intambara, yakorwaga iyo umwami wimye ingoma yabaga yiragiza Imana n’abakurambere kugira ngo bene se batazateza ikibazo ingoma ye y'Ubwami yimye, Iyi nzira kandi yanakoreshwaga iyo umwami yabaga yiragiza Imana n'abakurambere kugira ngo hatazagira abateza imidugararo cyangwa intambara ku ngoma bagambiriye guhirika umwami. iyindi mpamvu yatumaga iyi nzira ikorwa ni igihe umwami yabaga amaze gutanga. Iyi nzira yakozwe na Cyilima Rujugiro, Yuhi Mazimpaka na Kigeli Ndabarasa.[1][2]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://panorama.rw/sobanukirwa-inzira-18-zubwiru-uko-zakorwaga-nakamaro-kazo/
  2. https://ubumwe.com/sobanukirwa-inzira-zubwiru-uko-zakorwaga-nakamaro-kazo/