Inyoni ya Spur-winged goose

Kubijyanye na Wikipedia

Muri iki gihe Isi ikataje mu iterambere ry’ibintu hafi ya byose nyamara rimwe na rimwe rishobora gutuma hari bimwe bizasigara ari amateka mu bitabo.

Spur-Winged goose

Muri iki gihe kwibuza amahirwe yo kurebesha amaso kimwe mu bishushe binini ku rwego rw’Isi bikiboneka mu Rwanda ni ukunyagwa zigahera.

Ibyo ni nk’ibya wa mugani ngo “Kwambara ikirezi ntumenyeko cyera”. Amoko y’ibisiga n’inyoni byuzuye hirya no hino mu gihugu burya bikurura abantu bagaturuka imihanda yose y’Isi baje kubireba mu gihe benebyo bashobora kuba batabizi.

Imiterere ya Spur-winged goose[hindura | hindura inkomoko]

Iki gishuhe kiboneka muri Afurika mu gice cyo munsi y’ubutayu bwa Africa. Spur-winged goose igice kinini cy’umubiri wayo hasa n’umukara n’akabara k’icyatsi kibisi gashashagirana gusa mu maso ni umweru kandi no ku mababa hagaragaraho ibara ry’umweru.

Ahandi hagaragara ibara ry’umweru ni ku gice cyo ku nda. Ikigore kiba gitandukanye n’ikigabo bitari mu ngano gusa ahubwo no mu kugira ibara ry’umutuku n’agashyundu aho umunwa utereye. Umunwa w’iki gishuhe n’amaguru bijya gusa n’umutuku.

Spur-winged goose y’ikigabo ishobora kugira uburemere bw’ibilo 10 nubwo hamwe na hamwe zishobora kugira ibiro bitanu, mu gihe iki gishuhe kiguruka ku muvuduko mwinshi gishobobora kugenda kilometero 142 ku isaha (142km/h).

Aho Spur-winged goose iba[hindura | hindura inkomoko]

Ibi bishuhe bishobora kuboneka ahantu h’umukenke hari n’ibiyaga, ku migezi, mu bishanga, ahantu haje amazi bitewe n’umwuzure. Mu gice cya Afurika y’Uburasirazuba ibi bishuhe bishobora kugaragara ahantu h’ubutumburuke bwa metero 3000.

Mu Rwanda turacyafite amahirwe yo kuba tukibasha kubona izi nyoni mu bice bimwe na bimwe. Muri Kigali ibi bishuhe bishobora kuboneka mu Gatsata by’umwihariko mu gitondo, i Masaka ku Nyange Industries ibi bishuhe ushobora kubibona bishaka ibyo kurya cyangwa biguruka.

Ku kiraro cy’Akagera ibi bishuhe bigaragara binyura mu kirere. Rwandex na ho ibi bishuhe biraboneka mu gihe wahageze mu masaha yabyo yo gushaka ibyo kurya (mu gitondo bitarenze saa tatu cyangwa ni mugoroba guhera saa cyenda).

Imirire[hindura | hindura inkomoko]

Spur-winged goose mbere na mbere itungwa n’ibimera byo mu mazi, utubuto, ibihingwa harimo: ibijumba, umuceri, ibigori, amasaka, amashaza, ibirayi, uburo, gusa rimwe na rimwe ishobora kurya amafi mato, ibinyamujonjorerwa n’udusimba duto. Spur-winged goose ifatwa nk’igishuhe kigira uburozi bitewe no kurya agasimba gato kitwa blister beetles.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/pariki-n-amashyamba/article/spur-winged-goose-kimwe-mu-bishuhe-binini-ku-isi-kiboneka-mu-rwanda