Inyoni ya Rüppell’s Starling

Kubijyanye na Wikipedia

Ruppell’s Starling ni imwe mu nyoni ifite amabara ashobora kukujijisha bitewe n’aho uyireba uherereye.

Rüppell’s Starling

Reba nawe iyo uyireba uri kure uba ubona isa n’ubururu ariko wayegera cyane ukabona ari icyatsi kibisi gishashagirana. Mu gihe byaba bibaye ngombwa kuyireba udafite indebakure (binoculars) byaba byiza kuyegera nka bumwe mu buryo bwiza bwo kubasha gutandukanya inyoni kuko n’ubusanzwe hari izishobora kuba zifite ibintu byinshi ziba zihuriyeho n’izindi.

Imiterere[hindura | hindura inkomoko]

Ruppell’s Starling ni inyoni iboneka muri Afruika mu gice cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Iyi nyoni iyo uyireba ku mugongo uba ubona isa n’ubururu bushashagirana cyangwa icyatsi kibisi.

Ubushakashatsi buvuga ko ibyo biterwa n’uko hari igice cyo ku mubiri wayo kitagira umusemburo wa melanine kuko aho wakagiye hari ahandi uba wirundanyirije. Ibyo bituma hamwe na hamwe ku gice cy’umubiri hadasa n’ahandi kuri iyi nyoni.

Ku gice cyo hasi kuri iyi nyoni ntabwo hagararaho igisa no gushashagirana. Ku gice cyo ku nda hasa n’ubururu. Ruppell’s Starling ishobora kugira uburebure bwa 35 cm, uburemere bwa 78-92g kandi iba ishobora kurama imyaka 17.

Aho ikunda kuboneka[hindura | hindura inkomoko]

Iyi nyoni iboneka mu mukenke, mu biti byo mu bibaya, mu busitani, mu mirima y’ubuhinzi no hasi ku butaha. Nubwo izi nyoni zikunda kuba ziri mu biti ariko ushobora no kuzibona hasi ziri kumwe ari nyinshi.

Mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, muri Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko mu Rwanda dufite izi nyoni.

Muri Kigali kubona iyi nyoni byakorohera cyane kuko wazibona unyarukiye ku kiraro cy’Akagera utarambuka ngo ugere mu Karere ka Bugesera.

Ushobora kandi kunyarukira ku gishanga kiri mu Rubirizi hafi ya RAB, ushobora kandi gutambika umuhanda w’igitaka uva kuri Ruliba clays ugana Mwendo ubashije kugera aho hose n’ahandi henshi kubona izi nyoni byakorohera.

Imirire[hindura | hindura inkomoko]

Ruppell’s Starling ni indya byose kuko ibasha gutungwa n’imbuto ndetse n’udusimba duto.

Iyi nyoni irya iminyorogoto, ibinyamujonjorerwa, ibisimba, imbuto n’utubuto.

Mu gushaka ibyo kurya ishobora kugenda irashya mu bitaka nk’inkoko, ishobora kugenda yegura amabuye ataremereye ishakamo udusimba duto twihishemo.

Ikindi iyi nyoni ishobora gukora ni ukugendana n’inyamaswa nini kugira ngo udusimba zikanga nituguruka cyangwa duhunga ibashe kudufata.

Imyororokere[hindura | hindura inkomoko]

Izi nyoni zikunda gutera amagi mu biti nk’ahantu haba haracukutse, zishobora kandi gutera amagi mu myobo yo mu biti yacukuwe na za nyoni zidondanga igiti kugeza zibonye umwanya uhagije wo gukwirwamo. Ruppell’s Starling zikoresha uwo mwobo mu gihe inyoni yawucukuye itakiwukoresha.

Muri rusange Ruppell’s Starlings zororoka muri Mata kugeza muri Kamena. Ikigore gitera amagi 4-7 asa n’ubururu buvanze n’icyatsi kibisi. Igihe cyo kurarira amagi ni iminsi 14.

Mu byumweru bitatu (iminsi 21-23), imishwi iba imaze gukura kandi izi kuguruka. Nk’uko twabonyeko Black crake ishobora kororoka inshuro enye mu gihe kimwe no kuri Ruppell’s Starling haba ibisa n’ibyo kuko mu gihe kimwe ishobora guturaga inshuro ebyiri.

Ku bijyanye no kwita ku mishwi buri gihe biba ari inshingano z’ikigabo n’ikigore kwita ku mishwi no kuyigaburira ariko cyane cyane ikigore.

Imibereho yayo muri iki gihe[hindura | hindura inkomoko]

Muri iki gihe umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije ushyira iyi nyoni ku rutondo rw’inyoni zibasha kuboneka.

Iyi nyoni kimwe n’izindi zitandukanye ziba mu mashyamba cyangwa mu gasozi kure y’abantu muri iki gihe ikibazo gikomeye zigenda zihura na cyo ni iyangirika ry’ikirere, itemwa ry’amashyamba n’ikoreshwa ry’imiti yo mu buhinzi n’ubworozi ishobora kubangamira ubuzima bwazo.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/inyamaswa/article/ruppell-s-starling-inyoni-ushobora-kwitiranya-amabara-yayo-utitonze