Inyoni ya Black crake

Kubijyanye na Wikipedia

Mu Rwanda dufite amoko menshi y’inyoni n’ibisiga bikesha imibereho yabyo amazi mu buryo butandukanye. Inyoni zimwe kimwe n’ibisiga bishobora kuba biba mu biti cyangwa imusozi ariko bikazinduka bigiye gushaka mu mazi amafi n’ibindi binyabuzima bibamo kugira ngo bibirye.

Inyoni ya Black crake

Nubwo bimeze bityo ku rundi ruhande dufite inyoni n’ibishuhe biba ku mazi imibereho yabyo yose ku buryo ushaka kubireba nta handi wabisanga. Imwe muri izo nyoni ikesha imibereho yayo yose amazi ni Black crake tugiye kugarukaho uyu munsi.

Imiterere[hindura | hindura inkomoko]

Black crake iyo ikuze amababa yayo aba yirabura. Ku gice cyo hejuru cy’amababa igurukisha igira ibara rijya gusa n’ikigina. Amaso yayo ni umutuku kandi umunwa wayo ni umuhondo ukeye.

Amaguru yayo n’amano biba bisa n’umutuku ariko bishobora kuba atari umutuku mwiza iyo itari mu gihe cyo kororoka. Iyi nyoni ya Black crake ikiri nto iba ifite amababa y’ikijuju, umunwa uba ujya gusa n’icyatsi kibisi. Amaguru n’amano biba ari umutuku udakeye.

Ku rwego rw’Isi habarurwa inyoni za Black crake miliyoni, uburebure bwayo bubarirwa hagati ya 19-23cm, uburemere bwayo buri hagati ya 69-118g, uburebure bw’amababa yayo ni 25 cm.

Ahantu Black crake ikunda kuba[hindura | hindura inkomoko]

Iyi nyoni ikunda kuba ahantu hari amazi kandi hakaba hari ibyatsi n’ibiti kuri ayo mazi. Ahantu hari amazi atemba cyangwa adatemba iyi nyoni ishobora kuhaba.

Aho twavuga nk’ibishanga, ibyuzi, ibizenga, ahantu hakusanyirizwa amazi akoreshwa mu buhinzi n’ahandi. Ikindi ni uko ahantu hashobora kuza amazi bitewe n’umwuzure w’amazi avuye nko mu migezi. Iyo aho hantu hari nk’urufunzo, umuberanya, ibyatsi n’ibiti bitandukanye byo mu gishanga Black crake ishobora kuhaboneka.

Mu Rwanda nk’igihugu kiri munsi y’ubutayu bwa Sahara iyi nyoni irahaboneka. Muri Kigali iyi nyoni ibasha kuboneka ahantu hatandukanye nko mu gishanga gihingwamo umuceri mu Gatsata ahateganye n’amagaraje, i Masaka ku Nyange Industries, Nyarutarama ku cyuzi cyo kwa Nyagahene, akenshi iyo ugenda mu muhanda uva Nyabugogo ugana mu Karere ka Kamonyi ushobora kuzibona mu mirima y’umuceri n’ahandi hatandukanye.

Imirire[hindura | hindura inkomoko]

Black crake ni indyabyose kuko irya ibiburangoro n’ibinyangoro byo mu mazi. Mu biburangoro harimo iminyorogoto, ibinyamujonjorerwa, udusimba duto n’ibindi. Mu binyangoro ibasha kurya ibikeri, imitubu mito, amafi mato.

Black crake kandi ishobora kurya amagi n’ibyana by’ibiyongoyongo n’amasandi. Ikindi irya ni utubuto tw’ibyatsi bimera mu mazi. Akenshi kuko hari inyoni zubaka hejuru y’amazi no mu mpande z’amazi iyo hagize ibyana by’inyoni bihanuka hasi Black crake irabirya.

Imyororokere[hindura | hindura inkomoko]

Black crake yororoka mu buryo busa n’ubutandukanye n’izindi nyoni kuko hari izigira ibigore byinshi cyangwa se ikigabo kikagira ikigore kimwe ubuzima bwose. Gusa kuri Black crake yo ikigabo kigira ikigore kimwe igihe kimwe cyo kororoka n’uko ubutaha mu kindi gihe ikigabo kigashaka ikindi kigore bityo bityo.

Iyi nyoni yubaka icyari mu byatsi biri hejuru y’amazi. Iyo icyari kimaze kuboneka ikigore gitera amagi atatu y’umweru ariho utudomo tw’ikigina. Igihe cyo kurarira amagi ni iminsi 13-19 kandi bigakorwa n’ababyeyi bombi. Imishwi imaze iminsi itatu gusa iba ishobora kuva mu cyari.

Ababyeyi bayo n’imishwi bivukana yavutse mbere bikomeza kwita kuri iyo mishwi ikiri mito biyigaburira mu gihe cy’ibyumweru biri hagati ya 3-6. Imishwi imaze ibyumweru 6 iba ishobora kuguruka neza.

Iyo imishwi imaze nibura ibyumweru bitatu muri icyo gihe andi magi araterwa no kurarirwa. Muri rusange, mu gihe kimwe Black ishobora gutera amagi no guturaga inshuro 4.

Imibereho yayo iki gihe[hindura | hindura inkomoko]

Black crake muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ziracyagaragara. Mu gihugu cya Malawi na Nigeria izi nyoni abaturage baho barazihiga kugira ngo bazirye cyangwa bazikoreshe mu buvuzi bwabo bwa gakondo.

Kuba izi nyoni ziba mu bishanga none muri iki gihe amazi ajya mu bishanga akaba ashobora kuba yanduye ni ukuvugako ibyo birimo kuzigiraho ingaruka nyinshi. Ikindi ni uko amagi ya Black crake n’imishwi biribwa n’inyoni n’ibikururanda bitandukanye.

Mu minsi ishize izi nyoni zari zitangiye kugaragara Rwandex ahahoze inganda nyuma y’uko zimuwe ariko kuko abaturage bahigabije bakahahinga byatumye izi nyoni ndetse n’andi moko atandukanye y’inyoni ahitamo kwigendera.

Nubwo Black crake ihura n’izo mbogamizi ariko Umuryango Mpuzamahanga wita ku bidukikije uzishyira ku rutonde rw’inyoni zitageramiwe.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/pariki-n-amashyamba/article/black-crake-inyoni-ifite-umwihariko-mu-guturaga