Inyoni ya Autruche

Kubijyanye na Wikipedia

Ni kenshi abantu bagiye bagaragaza ko inyoni ya Autruche, kubera ubwenge buke ihisha umutwe mu mucanga igihe yihisha abantu cyangwa inyamaswa zishobora kuyisagarira.[1]

Imiterere[hindura | hindura inkomoko]

ubushakashatsi buvuga ko Autruche ifite ubwenge buke kubera ko ifite ubwonko buto (bupima amagarama 26.3) ugereranyije n’ijisho ryayo kuko ryo rifite umurambararo wa sentimetero eshanu, aho ryenda kungana n’umupira wa Biallard.

Kuba iyi nyoni yihuta cyane iyo igendera ku maguru kurusha uko izindi nyamaswa zabikora. Umuvuduko wayo ushobora kugera kuri kilometero 64.3 ku isaha, nicyo abahanga mu by’inyamaswa bavuga ko idakoresha ubu buryo bwo gushyira umutwe mu mucanga yihisha kuko ifite ubushobozi bwo guhunga ndetse igasiga icyaba kiyisagariye.

Iyi nyoni kubera igihagararo cyayo gishobora kugera kuri metero ebyiri ndetse ikagira n’ibiro 150 biyiha umugeri uremereye ikoresha mu kwirinda, bityo ikaba idakeneye guhisha umutwe gusa.[1]

Imyorokere[hindura | hindura inkomoko]

Impamvu Autruche ikunze kugaragara yashyize umutwe mu mucanga, abahanga mu by’inyamaswa bavuga ko biterwa n’uko iyi nyoni iyo igeze cyo gutera amagi no kuyararira icukura umwobo ushobora kugera kuri santimetero 91 z’ubujyakuzimu kugira ngo iyarinde izindi nyamaswa zishobora kuyarya.

Ibi Autruche zikomeza kubikora kugeza igihe amagi yazo aturazwe, abahanga bakaba bavuga ko ari ho haturutse imyumvire y’uko mu buryo bwo kwihisha zishyira umutwe mu mucanga.

Mu rwego rwo kurinda aya magi, Autruche y’ingabo n’iy’ingore zisimburana mu kuyacunga rimwe na rimwe zikajya zinyuzamo zigashyira umutwe mu mucanga mu rwego rwo kuyahindura zikoreresheje umunwa wazo kugeza igihe zumvise ko ari mu cyerekezo zifuza.[1]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://mobile.igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/impamvu-inyoni-ya-autruche-ikunze-guhisha-umutwe-gusa