Jump to content

Inyoni y'ikijwangajwanga

Kubijyanye na Wikipedia

Mu gihe zimwe mu nyoni iyo bigeze igihe cyo kubaka icyari ushobora gusanga ikigore cyangwa ikigabo cyubaka

Ikijwangajwanga

icyari cyonyine kugeza n’ubwo tubasha kubona inyoni zitandukanye zitajya zubaka ibyari ahubwo zitera amagi mu myobo cyangwa izindi zigacukura ibiti n’ubundi buryo butandukanye.

Iyo bigeze ku nyoni bita ibijwangajwanga usanga zifite umwihariko wo gukorera hamwe haba mu kubaka icyari, mu kurarira amagi nabwo zisimburana kubikora kandi ntibirangirira aho ahubwo bigakomeza kugera ubwo no kugaburira no kurinda imishwi nabwo zifatanyiriza hamwe. Mbese uretse ibyo, ibindi twamenya kuri izo nyoni zigira urusaku rukabije ni ibihe?

Imiterere y’ikijwangajwanga

[hindura | hindura inkomoko]

Ikijwangajwanga ni inyoni iringaniye ishobora kugira uburebure bwa santimetero 23-25, ikaba ishobora kugira uburemere bwa garama 56-86.

Iyi nyoni iyo ikuze iba isa n’ikijuju, ku nda hajya gusa n’ibara ry’ivu hakabaho n’uturongo duhagaze ku mababa kandi imirizo ijya gusa n’ikijuju cyijimye. Amaso aba ajya gusa n’umuhondo woroheje ariko hari n’izigira ku muzenguruko w’ijisho agahu k’umuhondo gakurikirwa n’agahu k’umutuku. Umunwa n’ibirenge birirabura.

Aho wagisanga

[hindura | hindura inkomoko]

Ibijwangajwanga ni inyoni ziboneka ahantu henshi mu Rwanda no mu bindi bihugu bimwe na bimwe bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Izi nyoni zikunda kuboneka mu bihuru, ahantu h’umukenke no mu busitani. Izi nyoni kandi zikunda kuboneka mu biti biri ku nkengero z’amazi, ibiti bimera mu bishanga, ahantu hakikije ubworozi, imirima y’ubuhinzi n’ahandi hatandukanye.

Ikijwangajwanga

Ibijwangajwanga mbere na mbere bitungwa n’ibiburangoro kandi mu gushaka ibyo kurya bibikora biri mu itsinda ry’inyoni 4-10 hasi ku butaka n’ahandi. Mu byo izi nyoni zirya harimo: ibinyamunjonjorerwa, ibitagangurirwa, imiswa, inswa, ibihore, ibinyugunyugu, isazi, intozi, imiserebanya, imbuto n’ubuki bwo mu ndabo n’ibindi.

Imyororokere

[hindura | hindura inkomoko]

Ibijwangajwanga iyo bigeze mu gihe cyo kororoka bikora igisa n’ubudehe kuko iyo bigeze mu kubaka icyari ibigize itsinda ryose biraza bigafatanya kubaka, kurarira no kugaburira imishwi. Akenshi ibijwangajwanga bikunda kubaka icyari mu biti hejuru kuva kuri metero 3-7 uvuye ku butaka.

Iyo icyari kimaze gutungana ikigore gitera amagi 2-5 kenshi na kenshi gitera amagi 3. Ayo magi mu gihe cyo kuyararira inyoni zigize itsinda zose zifatanya kuyararira mu gihe cy’iminsi 13-17. Iyo imishwi imaze guturagwa igaburirwa n’inyoni zigize itsinda ryose kandi iyo imaze iminsi 18-21 iba imaze gukura neza. Iyo imishwi ibonye itsinda rigizwe n’inyoni zihagije ziva mu cyari zikigendera ariko iyo itsinda rigizwe n’inyoni nkeya zirahaguma.

Ibibangamira ibijwangajwanga

[hindura | hindura inkomoko]

Uretse ikibazo cyo kubura aho ibijwangajwanga biba bitewe no gutemwa kw’amashyamba, Ibijwangajwanga bihigwa kandi bikaribwa n’ubwoko bwa kagoma bwitwa Wahlberg.

iri mugiti

Ntabwo ari ibyo gusa kuko iyo izi nyoni ziteye amagi izindi nyoni zitwa Levaillant’s cuckoo ziraza zikongeramo ayazo. Gusa nubwo bimeze bityo ariko muri iki gihe Umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije ushyira ibijwangajwanga ku rutonde rw’inyoni zikiboneka kandi zitageramiwe.

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/pariki-n-amashyamba/article/ibijwangajwanga-inyoni-zikora-ibisa-n-ubudehe-kuva-mu-kubaka-ibyari-kugera-mu