Inyoni y'Umusure

Kubijyanye na Wikipedia
inyoni y'Umusure

Umusure (Speckled mousebird) ni inyoni muzakunda kubona mu gitondo irambuye amababa irimo kota akazuba cyangwa se yerekeje agatuza aho izuba ryarasiye. Mbese ni ukubera iki? Muri rusange umusure ukora ibyo byose kugira ngo umubiri wawo ugumane ubushyuhe buhagije kuko ubusanzwe ibyo urya ni ibihingwa bifite ibivumbikisho biri ku rwego rwo hasi.

Ku bw’iyo mpamvu hatabayeho kwifashisha imirasire y’izuba umubiri wacika intege ku buryo ingingo zitabasha gukora.

Ibikomoka ku bihingwa umusure urya bishobora kugabanya ubushyuhe bw’umubiri wawo kugera kuri dogere celicius 18-10 bityo murumva ko imirasire y’izuba aba ari ingenzi.

Imisure ntabwo ikunda kugendagenda cyane ku manywa ahubwo ikunda kuba iri hamwe mu matsinda iyo irimo kuruhuka kandi uko kuruhuka igihe kinini ku manywa ukongeraho n’ijoro bituma muri rusange iba inyoni zisinzira igihe kinini kuruta izindi nyoni.

Imiterere y’umusure[hindura | hindura inkomoko]

Inyoni y'umusure iri ku rurabo.

Umusure ni inyoni igira umurizo muremure cyane ushobora kugira uburebure bwa 18-24cm.

Iyo ukuze uba ifite amababa afite ibara rijya gusa n’ivu. Ku gice cyo hejuru amababa n’umurizo biba bijya gusa n’ikijuju.

Umusure ushobora kugira uburebure bwa 30-36 cm kandi ugapima uburemere bwa 50-57g. Ushobora kurama imyaka 15.

Igice cyo ku nda ntabwo ibara ryaho risa n’ikijuju ahubwo rijya gusa n’umuhondo urimo umweru. Umuhogo w’umusure usa n’ibara ry’ivu.

Imiterere y'ibice bitandukanye by'inyoni y'umusure.

Iyo umusure urambuye amababa ubonamo ibara rijya gusa n’ikijuju kandi iyo urimo kuguruka amababa agaragaramo utubara tujya gusa n’ivu. Ku mutwe haba hasa n’ahajya kwijima kandi ku matwi n’isunzu by’umusure bisa n’ikigina cyererutse.

Umunwa w’umusure ku gice cyo hejuru ni umukara ariko ku gice cyo hasi hajya gusa n’umweru. Amaso y’umusure ni ikijuju kijimye kandi ku ruhu rukikije amaso nta bwoya buriho kandi hasa n’umukara. Amaguru n’amano by’umusure bijya gutukura. Ikindi twavuga ku musure ni uko ikigabo n’ikigore byose biba bisa.

Aho Imisure iba[hindura | hindura inkomoko]

Imisure iba ahantu hisanzuye, ku mpera z’ishyamba, ahantu h’umukenke, mu binani n’ibisambu, mu busitani, muri pariki, mu bipangu bizitije ibiti n’ahandi hatandukanye. Ntabwo iba ahantu hashyuha cyane kandi hadashobora kumera ibimera cyangwa mu ishyamba ry’inzitane.

Ibitunga Umusure[hindura | hindura inkomoko]

Imisure itungwa n’imbuto zihishije ndetse n’izidahishije. Umusure kandi urya amababi y’ibihingwa, udutwetwe tw’ibihingwa, ururabo, ubuki bwo mu bihingwa, imiswa n’intozi. Abantu baba barahinze ibishyimbo bashobora kuba barakunze kubona imisure yona imyaka cyane. Imisure ni inyoni zinywa amazi.

Uko imisure yororoka[hindura | hindura inkomoko]

Imyororokere y'inyoni y'umusure.

Umunyarwanda yaciye umugani ngo “Ntiwakubakira umusure umusure ngo wishingire n’imirizo yawo”. Nubwo ibyo hari ikindi bivuze ariko mu buryo busanzwe iyo ubonye umusure uri mu cyari ubona imirizo yose yibereye hanze ku buryo ushobora kuwufata bitakugoye nubwo ibyo ntawe twabishishikariza kuko byaba ari ukwangiza.

Umusure ni inyoni ishobora kororoka igihe icyo ari cyo cyose mu bihe by’umwaka. Imisure kandi ni inyoni zikora umuryango w’ikigabo kimwe n’ikigore ubuzima bwose ndetse aho bishoboka haba imisure iba hafi y’umuryango mu rwego rwo kuwufasha. Ibyari by’imisure bikunda kuba biri muri 2-3 mu biti hejuru uvuye ku butaka. Ibyari bikunda kuba bifunguye hejuru ku buryo umusure ujyamo imirizo igasigara hanze.

Ikigore gitera amagi 2-3 kandi inshuro nyinshi ibigore byinshi bishobora gutera mu cyari kimwe. Igihe cyo kurarira amagi ni iminsi iri hagati ya 10-11 kandi kurarira bikorwa n’ikigabo gifatanyije n’ikigore. Iyo imishwi imaze iminsi 10 iba ishobora kuva mu cyari ndetse ku minsi 17-18 imishwi iba ishobora kuguruka neza.

Imibereho yayo muri iki gihe[hindura | hindura inkomoko]

Imisure kimwe n’izindi nyoni ziba mu bihuru n’ibigunda muri iki gihe zirimo kugenda zihura n’ikibazo cyo kubura aho ziba. Nubwo bimeze bityo ariko imisure iracyabasha kuboneka mu bice byinshi akaba ariyo mpamvu Umuryango Mpuzamahanga wita ku bidukikije ushyira imisure ku rutonde rw’inyoni ritageramiwe. Ariko se ubu twari dukwiriye gutegerezako ubwoko runaka bw’inyoni ko bubanza gucika kugira ngo tubone kurwana no kuzirengera?

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

[2]

[3]

  1. http://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/pariki-n-amashyamba/article/umusure-inyoni-isinzira-igihe-kirekire-kuruta-izindi-zose
  2. https://rwiyemeza.com/kn/mordet.php?titID=129439adb697e1424bebe456904e6f72d518&vario=153cef42d16b31e7846ea14544bddaddae0&titNm=Inyoni%20:
  3. https://www.wikiwand.com/rw/Inyoni_zo_mu_Rwanda