Inyombya

Kubijyanye na Wikipedia
Inyombyya ni ubwoko bw'inyoni

SOBANUKIRWA INYOMBYA NDETSE N'IMITERERE YAYO[hindura | hindura inkomoko]

Dosiye:Inyombya.jpg
inyombya

Mubihe byo hambere mu museso hari inyoni zitandukanye zabashaga kubwira abantu ko bwakeye kugirango bitegure kujya mu mirimo cyangwa kujya muri gahunda babaga bararanye. murizo nyoni twavugamo imisambi yakundaga guhiga mu museso, isake zabikaga n'izindi.

Nubwo isake cyangwa imisambi bitacyunvikana muri iki gihe, gusa inyoni yitwa inyombya yo iracyakomeje akazi kayoko kubyutsa abantu iyo bigeze mu museso.

uwavuga ko inyombya ari inyoni zisakuza cyane ntago yaba akabije kuko uretse ubaye uri ahantu zitabasha kuboneka naho ubundi iyo zitangiye kuvuga urusaku rwazo rugera kure.

IMITERERE Y'INYOMBYA[hindura | hindura inkomoko]

inyoni

Inyombya n'inyoni ishobora kugira uburebure bwa 19-20cm. Iyo nyoni kandi ishobora gupima 29-52g. ku mutwe w'inyombya no mu maso harirabura. ku gice kiri hejuru y'amaso hagaragaramo umurongo utambitse w'ubwoya bw'umweru ku gice cyo hejuru k'umugongo hasa n'ibara ry'ivu kandi ahandi hose hasigaye hasa nk'ikijuju cyenda gutukura cyangwa se ibara ryenda gusa n'umuhondo. umunywa w'inyombya urirabura kandi amaguru ajya gusa n'ibara rya move, ikigore kijya kuba gito ugereranyije n'ikigabo.[1]