Inyanya zikungahaye kuri vitamini A na C. Zongerwa mu biryo kugira ngo zibyongerere uburyohe. Inyanya kandi zishobora gutunganywa zigakorwamo ikinyiga (sauce tomate). Mu rwego rw'ubukungu, inyanya zinjiza amafaranga mu ngo ndetse bikagera no mu rwego rw'igihugu n'isi.[1][2][3].
Inyanya zikunda ahantu hari amazi ahagije, zikazirana n'ahatagira amazi. Ubutaka bwiza ku nyanya ni ubufite ubusharire bwa 6-7. Ikigero cy'ubushyuhe cyagombye kuba dogere 20-27. Imbuto z'inyanya ziba mbi iyo ubushyuhe buri hejuru ya degere 30 cyangwa bukaba munsi ya dogere 10.[3]
Anna F1 ni ubwoko bw`inyanya butanga umusaruro utubutse, budasaba akazi kenshi, kandi budapfa gufatwa n' indwara zifata inyanya. Ni inyanya zigurishwa ari mbisi, zitanga umusaruro mwiza cyane iyo zihinzwe mu mahema yabugenewe.
Anna F1 igira urunyanya rukomeye, rufite ishusho y'igi, rukagira ibara ry'umutuku tukutuku. Ni bumwe mu bwoko bw'inyanya buva muri Kenya budapfa guhangarwa n'indwara ya kirabiranya imunga igiti, iminyorogoto n'izindi.[4]
Anna F1 ni ubwoko bukura vuba: mu minsi 75 nyuma yo kugemekwa. Kugira ngo zibe zeze neza biterwa n'igihe/ikirere. Nko mu bwoko bwinshi mu buturuka muri Kenya, umusaruro wa mbere uba ari muke ugereranyije n'andi masarura akurikira. Anna F1 zitanga umusaruro ku kigereranyo cya toni 74 kuri hegitari, n'ibiro 35 kg kuri buri runyanya mu buzima bwarwo bwose.[4]
Inyanya zo mu bwoko bwa Roma ni inyanya zifite amafufu. Inyanya z`amafufu nka Roma muri rusange zigira ifufu rinini imbere, zikagira ubuhwa buke cyane n'igishishwa gikomeye. Roma zijya kugira ishusho ya mpandenye kandi zikaremera. Zirakomera kandi kuruta izo mu bundi bwoko ndetse n'iz'ubwoko bugira amafufu. Inyanya za Roma ziri mu bwoko bugufi, ni ukuvuga ko urunyanya ruhira rimwe aho kugenda rushya buhoro buhoro bigendanye n'ikirere. N'ubwo zishobora kuribwa ari mbisi izi nyanya biba byiza iyo zitetswe.[3]
Bingo zihingwa mu murima mugari, zitanga inyanya nini kandi zoroshye. Igiti cy'urunyanya gishamikaho amababi agaye arinda igihingwa gutwikwa n'izuba. Ni ubwoko wahitamo ku bucuruzi bukorerwa ku masoko yo ku muhanda. Zizwiho kugira icyanga no kuba nini cyane.[5]
Kureka ubuhumbikiro bugakomera bikorwa bagabanya amazi maze ingemwe zikagerwaho n' izuba mu gihe cy'iminsi 6-9 mbere yo kugemura. Kuvomerera neza ingemwe amasaha 12 mbere yo kuzigemeka mu murima wabigenewe. Ingemwe nziza ni izigeze ku kigero cy'amababi 4-5, zimaze hafi ibyumweru 4.[8]
Kugemura bikorwa nimugoroba cyangwa igihe ikirere cyijimye kugira ngo ingemwe zidapfa.Urugemwe rushyirwa mu mwobo ku buryo amababi ya mbere asigara hejuru y'ubutaka. Ingemwe ndende zinanutse zigomba guterwa mu mwobo muremure. Gutsindagira ubutaka cyane mu muzenguruko w'imizi no gusuka amazi ku muzenguruko w'urugemwe kugira ngo ubutaka bufate. Ni ngombwa kuvomerera vuba bishoboka nyuma yo kugemeka.[8]
Intera isigara hagati y'urugemwe n'urundi iterwa n'uburyo ushaka guteramo byaba gutera ku murongo umwe umwe cyangwa ibiri ibangikanye. Iyo hakoreshejwe imirongo ibiri ibangikanye intera igomba kungana na cm 60 hagati y'imirongo na cm 40 hagati y'urugemwe n'urundi. Ibi bitanga ingemwe zigera ku 33,000 kuri hegitari. Iyo hakoreshejwe umurongo umwe umwe ku ntera ya cm 40 hagati y'ingemwe bitanga ingemwe zigera ku 16,000 kuri hegitari.[8]
Amazi adahagije mu gihe igihingwa icyo ari cyo cyose kigikura bigabanya umusaruro n'ubwiza bw'imbuto. Inyanya ntizihanganira na mba kubura kw'amazi mu gihe zitangiye kuzana uruyange, mu gihe zikigemurwa no mu gihe zitangiye kuzana imbuto; mu kindi gihe zishobora kwihangana gato. Nyamara inyanya ntabwo zikunda amazi menshi akabije.[8]
Uko wayobora amazi kose bishobora gukorwa uhereye hejuru ku butaka, uminjira make make, amazi anyuze mu gihombo, aho kuvoma amazi ku isoko ugahita uyamena ku bihingwa mu murima. Uko byakorwa kose biterwa n'ubushobozi bw'umuhinzi. Kubika amazi mu murima bishobora gukorwa hafashwe amazi acunshumuka, amazi y'imvura ava mu migezi, amazi y'imvura, kuzamura amazi avuye hasi mu butaka.[9]
Uburyo butandukanye bwo gushingirira burashoboka. Igihingwa kiba kigomba gufata neza ku mushingiriro, bigakorwa mu ntangiriro nko mu byumweru bibiri nyuma yo kugemeka.[11]
Uduti tw'umuceri, udushumi twa pulasitiki, udushumi tumatira dukoreshwa mu buhinzi bw'indabo, n'ibindi bikoresho byose umuntu yakwifashisha bishobora gukoreshwa mu guhambira urunyanya ku giti. Guhambira bikorwa ku buryo ihundo ry'inyanya riba rishyigikiye.[11]
Iyo inyanya zigeze aheza ubona ko zikeneye ibizitunga ni ngombwa ko hajyamo inyongeramusaruro uhereye igihe zitangiye kuzana imbuto. Ifumbire ikomoka ku matungo n'iyo mu ngarani ni zo nziza mu kongerera umusaruro umurima w'inyanya ushaka umusaruro w'umwimerere.[12]
Amababi y'inyanya yo hasi ahinduka umuhondo ubundi akuma. Ibiti byinshi by'inyanya bishobora kugaragaza ibyo bimenyetso. Amababi y'uruhande rumwe ashobora kwandura mu gihe ayo ku rundi ruhande ari mazima. Amababi yanduye yihungura ku giti. Iyo ibiti byanduye biri hejuru gato y'ubutaka n'agati gatereyeho amababi ubitemye hagaragara amatembabuzi y'ikijuju kivanze n'umutuku.[15]
Solanum lycopersicum
Uduhumyo duturuka haba ku mbuto haba no mu butaka. Dukunda kwangiza cyane ahari ubutaka bworoshye bw'urusenyi. Dukunda kuba ahari igipimo cy'ubushyuhe buri hagati ya dogere 25 na 320 C. Imiyege ishobora kuguma mu butaka no mu gihe nta gihingwa cy'inyanya cyaba kiri mu murima. Gishobora kandi kuguma kubaho mu mizi y'ibyatsi bibi.[15]
Ibibara biza ku mababi kubera iyi ndwara y'ubushye biba ari ishusho y'uruziga kugeza kuri mm 12 z'umurambararo, bikaba ikijuju kandi kenshi bikagira ishusho y'uruziga ari cyo gitandukanya iyi ndwara n'izindi ndwara zizana ibibara ku mamabi y'inyanya.
Iyi ndwara iterwa no kubura k'umunyungugu wa Kalisiyumu no kuvomerera nabi ku buryo budahoraho. Iyo ndwara ifata umutwe w'urubuto. Itangira isa n'ikibara gisa n'icyinitse mu mazi kigenda gikura kigahinduka ikigina cyijimye gicukuye umwobo. Ubuso bw'aho yafashe burijima kandi bugakanyarara. Ahaboze haruma.
Igihe cyo kwera kiba gitandukanye, kuva ku minsi 55 kugeza ku minsi 105. Ni byiza gusarura imbuto zihishije neza ariko zigikomeye. Amoko menshi agira inyanya z`umutuku wijimye. Inyanya zasaruwe zigomba gushyirwa mu gicucu mu gipimo cy`ubushyuhe kiri munsi ya dogere 25oC n'ubuhehere buri hagati ya 80-90%.Urumuri si ngombwa ku nyanya zeze imburagihe. Inyanya zikiri icyatsi zishobora gusarurwa zikazagurishwa haciyemo igihe.[20][21]
Gufata nabi inyama zimaze gusarurwa bishobora kwica ubwiza bwazo ku buryo bworoshye. Inyanya zasaruwe bisaba kuzitondera kugira ngo batazikomeretsa cyangwa ngo bazivange n`izangiritse. Ni byiza ko inyanya zisarurwa mu gihe igipimo cy`ubushyuhe ari cyiza nka mu gitondo cyangwa nimugoroba. Umusaruro w`inyanya uratandukana bitewe n`ubwoko bwazo,bitewe n`uburyo zahinzwe n`uburyo zitawemo.[20][22]