Inyamaswa ya Twiga

Kubijyanye na Wikipedia

Giraffe, twiga, bamwe bita Agasumbashyamba ni yo nyamaswa ndende mu nyamaswa ziri ku Isi muri iki gihe bitewe n’ijosi ryayo rirerire cyane. Amaguru ya Twiga nayo ni maremare kandi arakomeye.

Agasumbashyamba

Amaguru y’inyuma ni magufi ugereranyije n’ay’imbere twakwita nk’amaboko yayo. Umurizo wa Twiga ni muremure kandi urananutse kandi ukagira ubusenzi nk’ubw’inka aho urangiriye.

Ku mutwe wa Twiga y’ingabo n’iy’ingore hariho uduhembe duto duhagaze ariko ingabo ishobora kumera utundi duhembe tubiri dusanga utundi tubiri tuba turiho. Uruhu rwa Twiga rujya gusa n’umucanga kandi hagaragaraho amabara agiye afite ishusho n’ingano bitandukanye.

Muri iki gihe ku Isi habarurirwa Twiga 97.652, umuvuduko wa Twiga ni 48km/h, ishobora gupima toni ebyiri kandi ishobora kurama imyaka 28. Ubujyejuru bwa Twiga bushobora kugera kuri 4-4,7m kandi uburebure bushobora kuba 3,8-4,7m.

Ahantu wasanga Twiga[hindura | hindura inkomoko]

Twiga zikunda kuboneka mu bice bikunda kumeramo ibiti bya accasia (gasiya). Ahantu izi nyamaswa zikunda kuba ni ahantu humye, ubutaka bwumagara. Izi nyamaswa kandi ziboneka ahantu h’umukenke, ahantu hamera ibyatsi n’amashyamba y’ibiti bitari birebire cyane.

Ibindi wamenya kuri Twiga[hindura | hindura inkomoko]

Kubera ubunini bwa Twiga zimara igihe kinini zirisha by’umwihariko mu gitondo na ni mugoroba. Nijoro ziba zihagaze zirimo kuruhuka. Ku manywa iyo hashyushye zikunda kuba ziri munsi y’ibiti ahari igicucu zirimo kuza (kongera kugarura mu kanwa ibyo zari zariye kugira ngo zibihekenye neza).

Ingore zikunda kuba hamwe n’imitavu kugira ngo ziyirinde umwanzi. Ingabo zo zikunda kuba zagiye gushaka ingore yarinze kugira ngo ziyibangurire. Iyo ingabo ebyiri zihuriye ku ngore imwe yarinze zirwana zikoresheje amajosi hanyuma inesheje akaba ariyo ibangurira iyo ngore.

Imirire[hindura | hindura inkomoko]

Agasumbashyamba ni indyabyatsi kandi ibyo kurya by’ibanze ni amababi y’igiti cyitwa gasiya. Agasumbashyamba karya amababi, imbuto n’indabo n’uruvange rw’umutobe uva mu guhekenya ibyo byose.

Ikindi ni uko agasumbashyamba gakunda kurya imbuto n’ibyatsi by’umwihariko iyo imvura ihise. Ntabwo agasumbashyamba gakunda kunywa amazi nubwo kabikora kuko mu byo karya ku kigero cya 70% biba birimo amazi.

Imyororokere[hindura | hindura inkomoko]

Twiga y’ingabo ibyarana n’ibigore byinshi. Muri rusange, ibigabo bibanza kurwana ikinesheje kimererwa kubyarana n’ikigore aho cyagisanga hose n’igihe icyo ari cyo cyose.

Iyo ikigore kimaze kwima gihaka amezi 13-15 kikabyara inyana imwe nubwo rimwe na rimwe Twiga ishobora kubyara inyana ebyiri.

Ingore ibyarira ahantu yahisemo kandi n’ubutaha aho ni ho igaruka kubyarira. Umutavu ukivuka nyuma y’amasaha 24 ushobora kwirukanka.

Nyuma y’umwaka umutavu ntabwo uba ugitungwa n’amashereka ya nyina. Ku mezi 15 umutavu uba umaze gukura uhita wigenga. Ku myaka 4 cyangwa 5 Twiga iba imaze gukura ku buryo yabyara ariko ingabo itangira kwimya imaze imyaka nibura 8.

Ibibangamiye Twiga muri iki gihe[hindura | hindura inkomoko]

Ubuhigi n’ubushimusi ni bimwe mu bituma Twiga zigabanuka muri iki gihe. Izi nyamaswa kubera inyama zazo, uruhu n’umurizo bituma abahigi bazihiga cyane. Ikindi kizibangamira ni ukubura aho kuba kuko ahantu henshi abantu basigaye bigabiza amashyamba bashaka aho guhinga cyangwa inkwi.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku bidukikije witwa International Union for Conservation of Nature (IUCN) ushyira Twiga ku rutonde rw’inyamaswa zibangamiwe.

Akamaro kayo kubindi binyabuzima[hindura | hindura inkomoko]

Kuba Twiga ari inyamaswa ndende ku Isi bituma igira akamaro gakomeye. Twiga ishobora kurya amabibi yo mu biti hejuru aho ishobora kugera hose izindi nyamaswa zitagera. Ikindi kubera uburebure bwayo ishobora kubona ahari umwanzi ikaburira izindi nyamaswa ziri hafi yayo.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

[2]

  1. http://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/pariki-n-amashyamba/article/ibyo-wamenya-kuri-twiga-inyamaswa-ndende-mu-ziriho-ku-isi
  2. https://menya.co.rw/ubushobozi-utari-uzi-ko-inyamaswa-zifite/