Inteko y'ururimi n'umuco

Kubijyanye na Wikipedia

Inteko nyarwanda y'ururimi n'umuco[hindura | hindura inkomoko]

Inteko nyarwanda y'ururimi n'umuco ni inteko yashyizweho n'igihugu kubufatanye n'abaturage mu rwego

rwo gusigasira umuco nyarwanda nyuma yo kugaragara ko umuco ukomeje gukendera mu Rwanda.[1]

Intego[hindura | hindura inkomoko]

Inteko Nyarwanda y'umuco n'ururimi (Rwanda Culture Heritage Autority, RCHA) Iratangaza ko harimo kwigwa uko umuganura wahuzwa n'imihogo ya burimwaka, kugirango umuganura urusheho kwaguka, kudakendera ndetse no guhuza abanyarwanda nkuko byahoze kera na mbere.

Umuganura[hindura | hindura inkomoko]

Ubusanzwe umuganura n' Inzira yatangiraga muri kanama, umwami na rubanda rwe bishimira ibyagezweho akabaha imbuto, zo kubiba, abajya ku mirimo bakayitangira kandi bameze nk'abahiganwa kuzabona umusaruro mwiza bazongera kumurikira umwami muwundi mwaka.

Iterambere[hindura | hindura inkomoko]

Uwiringiyimana atangazako kuri ubu abayobozi n'abaturage basigaye bagira imihigo, imurikirwa umukuru w'igihugu, kandi umusaruro wose babonye mugihe cyose kinga n'umwaka, bakawishimira, abakoze neza bagashimwa, ndetse n'abakoze nabi bakagawa, ndetse bakagirwa n'inama zibyo bashyiramo imbaraga mu mwaka utaha.[2][3]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/inteko-nyarwanda-y-umuco-iriga-uko-umuganura-wajyanishwa-n-imihigo
  2. https://www.igihe.com/umuco/ikinyarwanda/article/inteko-y-ururimi-n-umuco
  3. https://rwandaises.com/2012/01/inteko-nyarwanda-yururimi-numuco/