Intagarasoryo

Kubijyanye na Wikipedia
Intagarasoryo

Inkarishya, intagarasoryo nkuko mu duce tunyuranye bazita ni utubuto turi mu bwoko bw’intoryi  gusa tukaba duto cyane kandi tukarura.

Usanga abakecuru baduhekenya cyangwa ugasanga yaratwanitse akoramo agafu akajya aminjira ku byo kurya. Si bo gusa, kuko gusanga umuntu wavukiye aho atubona ataraduhekenye biragoye dore ko ari utubuto twera ahantu twimejeje.

Inkarishya zigira amababi n’uduhwa rimwe na rimwe nk’intoryi, kikaba ari ikimera kimara imyaka igera kuri itatukicyeraho utubuto.

Nubwo abaturya akenshi bashobora kuba badukurikiyeho ubwo burure bwatwo, nyamara ni tumwe mu biribwa bivura bikanarinda indwara nyinshi nkuko muri iyi nkuru tugiye kubibona.

Intagarasoryo zirarura ku buryo umuntu utazimenyereye bitamworohera kuzimira, zishobora kuribwa ari mbisi cyangwa se zitetse. N’ubwo mu kanwa zitaryoha cyane cyane ku bantu batazimenyereye, ariko zigira ibyiza byinshi ku bazirya, kandi hari n’abantu batandukanye bazi ibyiza byazo ku buryo zidashobora kubura ku mafunguro yabo.

Intagarasoryo zirazwi hirya no hino ku isi, ariko cyane cyane muri Afurika hari abazikoresha nk’ikiribwa gisanzwe, abandi bakazirya kuko ari umuti. Mu bice bimwe by’igihugu cya Uganda, iyo bateguye amufunguro mu bukwe cyangwa se ibindi birori byatumiwemo abashyitsi b’imena, intagarasoryo ntizibura ku mafunguro kandi ugasanga abashyitsi bishimiye iryo funguro cyane.

Ubushakashatsi[hindura | hindura inkomoko]

Intabarasoryo kandi zifasha abantu bifuza kugabanya ibiro, kuko zigiramo ‘saponine’ ituma umubiri utakira amavuta cyangwa ibinure biri mu byo agiye kurya cyangwa kunywa. Iyo ngo ni yo mpamvu umuntu wifuza gutakaza ibiro, yagombye kunywa ikirahuri kimwe cy’umutobe wazo, mbere yo gufata ifunguro ry’umunsi.

Ikindi ngo kubona umutobe w’inkarishya bisa n’ibigoye, ariko iyo umuntu azisekuye, cyangwa akazisya mu bikoresho byabugene we nyuma agasukamo amazi, akayungurura umutobe uraboneka.

Ku rubuga https://healthyday.net, bavuga ko inkarishya zakomeye muri Amerika y’Amajyepfo nyuma zikagenda zikwira hirya no hino ku isi, ariko ibihugu bya mbere birya inkarishya harimo Brazil, u Buhinde, Mexique, n’Ibirwa bya Karayibe.

Bavuga ko n’ubwo zirura, iyo zivanzwe n’andi mafunguro, zigategurwa uko bikwiye usanga zihindura impumuro n’icyanga cy’amafunguro zashyizwemo, akaryoha kurushaho.

Kuri urwo rubuga bavuga ko inkarishya zongera ubudahangarwa bw’umubiri kuko zigiramo Vitamine C ndetse n’ubutare bwa Zinc. Zirinda umwijima w’umuntu kwangirika ndetse n’impyiko zikagira ubuzima bwiza nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe ku mbeba, zari zarahawe imiti ivura kanseri.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko inkarishya zafashije mu gusohora iyo miti mu mwijima no mu mubiri muri rusange.

Akamaro[hindura | hindura inkomoko]

Kavura indwara yo kubura amaraso[hindura | hindura inkomoko]

Mu nkarishya dusangamo ubutare buhagije kandi ubutare ni ingenzi mu kuvura indwara yo kubura amaraso. Zikaba zifasha umubiri mu gukora insoro zitukura. Mu kubivura ushobora kuzitekamo isosi ukajya uyirya buri munsi.

Kavura impiswi no guherwamo n'ibiryo[hindura | hindura inkomoko]

Utu tubuto twifitemo ubushobozi bwo kuvura impiswi, kuribwa mu nda nyuma yo kurya no guherwamo n’ibyokurya. Si ibyo gusa kuko utu tubuto dufasha abaribwa mu gifu no kuvura udusebe two mu gifu kuko tugabanya aside yo mu gifu.

Gahangana n'inzoka zo munda[hindura | hindura inkomoko]

Kurya intagarasoryo ku buryo buhoraho birwanya bikanavura inzoka zo mu nda harimo za ascaris, ankylostome n’izindi. Hano uburyo bwiza ni ukuzumisha ukazirya ari ifu uminjira ku biryo.

Kurinda no kuvuga inkorora n'ibicurane[hindura | hindura inkomoko]

Niba wafashwe na ka grippe kora isosi y’inkarishya uyihute igishyushye. Ibi bizagufasha gukira iyi ndwara.

Kurinda kanseri[hindura | hindura inkomoko]

Inkarishya zirwanya bagiteri, imiyege kandi zikanarinda ikura ry’uturemangingo twatera kanseri.  Ubushakashatsi bugaragaza ko zirinda by’umwihariko kanseri y’ibihaha.

Kurinda indwara z'ubuhumekero[hindura | hindura inkomoko]

Indwara nka asima, inkorora zishobora kuvurwa no kugabanywa no gukoresha ifu y’inkarishya. Ushobora kuyirigata cyangwa se ukayiminjira mu byo kurya.

Kurinda indwara zinyuranye z'umutima[hindura | hindura inkomoko]

Mu nkarishya habonekamo saponins, flavonoids, torvosides, alkaloids, glycosides, tannins, cholorogenome, ibi byose bikaba ibinyabutabire bizwiho gusohora imyanda mu mubiri bikawurinda indwara z’umutima,kanseri no guturika kw’imitsi. Gukoresha ifu yazo bifasha mu kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso.

Kuringaniza igihe cy'imihango[hindura | hindura inkomoko]

Usanga abagore benshi n’abakobwa bagira imihango ihindagurika. Kurya inkarishya bizatuma imihango yawe igira igihe kidahinduka bityo kumenya igihe cyawe cy’uburumbuke ntibibe ikibazo.

Kurwanya uburibwe no kubyimbirwa[hindura | hindura inkomoko]

Abageze mu zabukuru usanga bataka za rubagimpande, indwara zinyuranye z’imitsi nka goute n’izindi. Kurya inkarishya bifasha umubiri gusohora uric acid izwiho kuba ariyo itera kubyimbirwa no kuribwa  mu ngingo ari byo soko ya goute. Mu mababi yazo dusangamo soasoline ikaba ingenzi mu kurwanya indwara zo kuribwa mu ngingo, umugongo, kubyimbirwa n’uburibwe muri rusange.

Indi mimaro[hindura | hindura inkomoko]

Ku rubuga https://ci.opera.news/ci/fr, bavuga ko inkarishya cyangwa se intagarasoryo, ari isoko nziza y’ibyitwa ‘fibres’, zikigiramo ubutare butandukanye ndetse na za ‘vitamine’ zitandukanye harimo ‘calcium’, ‘vitamine C’ , ‘vitamine K’, ndetse na ‘vitamine B6’. Inkarishya nta rugimbu zigira cyangwa se ibinure bibi bya ‘cholestérol’, ariko zikize cyane kuri ‘acide folique’ ifasha mu gutuma utunyangingo tw’umubiri w’umuntu (cellules) dukura tukagira ubuzima bwiza.

Inkarishya kandi zigiramo ubutare butandukanye bufasha mu mikorere myiza y’umubiri w’umuntu harimo ‘magnésium’, ‘phosphore’, ‘cuivre’ na ‘potassium’. Uko kuba zikize ku butare na vitamine bitandukanye kandi byinshi ngo ni cyo gituma zikoreshwa cyane mu miti gakondo ku mugabane wa Afurika.

Kuri urwo rubuga, bavuga ko mu bihugu bimwe bya Afurika intagarasoryo cyangwa inkarishya zizwiho kuba zivura ibibazo bitandukanye byibasira abagore cyane cyane, nko kuzibura imiyoborantanga mu gihe yazibye (déboucher les trompes), kuvura ibibyimba byo mu nda ‘fibromes’, ‘kystes’, ‘myomes’ ndetse na chlamydia.

Mu bindi byiza by’inkarishya bavuga kuri urwo rubuga ni uko zigabanya ibinure bibi mu maraso, zigatuma atembera neza, zikanarinda ikibazo cy’amaraso yipfundika mu mitsi. zifasha kandi umubiri kwisukura zisohoramo imyanda iba yaraturutse mu byo umuntu arya ndetse zikanafasha impyiko kugira imikorere myiza.

Kuba inkarishya zikungahaye cyane kuri ‘fibres’ zituma umuntu atavunika mu gihe agiye kwituma kuko umwanda unyura mu mara usohoka ku buryo bworoshye. Inkarishya zigabanya umuvuduko w’amaraso ukabije, kuko zikize cyane ku butare bwa ‘potassium’.

Zirinda umuntu kubyimbirwa, zigafasha abantu bakunda kugira ikibazo cy’imitsi ibababaza, kuko zigiramo ibyitwa ‘scopolétine’ na ‘soroparone’, zikanigiramo intungamubiri zifasha ubwonko gukura neza.

Intagarasoryo kandi ngo zaba zifasha mu kwirinda indwara ya Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, ibyo bikaba binavugwa na bamwe mu bamaze kurwara iyo ndwara, bavuga ko iyo baziriye bikurikiranya bumva indwara yagabanutse.

Inkarishya zagira uruhare mu kurwanya indwara ya kanseri kubera ko zigiramo ikitwa ‘trypsine’, gifite ubushobozi bwo kuburizamo za ‘cellules’ zitera kanseri. Kubera ko zigiramo ikitwa ‘bêta-carotène’, bituma zirinda ibyago byo kurwara indwara z’umutima zimwe na zimwe.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

[2]

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/dore-ibyiza-byo-kurya-intagarasoryo
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2021-03-03. Retrieved 2023-02-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)