Jump to content

Inkwi n’amakara byabaye umugani mu nkambi ya Mahama

Kubijyanye na Wikipedia

Mbere ya 2015, Mahama wari umurenge usanzwe utuje ku nkiko z’u Rwanda mu Karere ka Kirehe, aho uba witegeye umugezi w’Akagera munsi yawe, hakurya usuhuzwa n’imisozi myiza ya Tanzania.

Mahama camp

Izina ry’uwo murenge ryatangiye kuba ikimenyabose guhera muri Gicurasi uwo mwaka, ubwo impunzi z’Abarundi zahungiraga mu Rwanda ku bwinshi nyuma y’imvururu zakurikiye amatora iwabo.

Umuntu uheruka i Mahama icyo gihe, nta gushidikanya ko ahageze uyu munsi yatungurwa. Mahama ya 2015 ahubatse inkambi, yari agasi kuzuyeho utuzu tw’amahema, nta biti bihabarizwa dore ko n’ibyari bihari byari byakuweho hubakwa inkambi, ibyasigaye bimarwa n’impunzi zishaka ibyo gucana.

Impunzi z’Abarundi zaje zisanga izindi zitandukanye ziri mu nkambi hirya no hino mu Rwanda. Imibereho yazo ishingiye ahanini ku bufasha bahabwa n’imiryango mpuzamahanga, ku isonga hakaba HCR ishinzwe impunzi byihariye.

Iposho rya HCR, nyuma yo kurihabwa ihurizo ryabaga ari ukuriteka kuko inkwi zabonaga umugabo zigasiba undi, bikaba akarusho muri Mahama ibarizwa mu Burasirazuba aho amashyamba ari ingume.

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/inkwi-n-amakara-byabaye-umugani-mu-nkambi-ya-mahama