Inkuba
Inkuba ni iki
[hindura | hindura inkomoko]Inkuba ni ingufu zamashanyarazi zifite wate miriyari,ingufu ziruka kurenza isasu,ingufu zamasharazi zica umuntu wese ihura nawe, ni amashanyarazi ashobora gushongesha urutare.[1]
Bigenda gute
[hindura | hindura inkomoko]inkuba kenshi mu mvura mbere yuko twumva inkuba iturika tubanza kubona umurabyo uza mu ishusho yi igiti cyangwa umuzi wigiti ufite umuvuduko urenze uwo guhumbya umuvuduko w’ibirometero miriyoni mu isaha cyangwa umuvuduko wibirometero 25/sec umurongo ufite miriyari ya vorute.[2][3]
Ku Muntu
[hindura | hindura inkomoko]Iyo ukubiswe ninkuba amashanyarizi akomeye yinjira muri wowe akuzura mu mubiri bitewe nuko mumubiri haba harimo ama aside yo kugirango adufashe kubaho, umubiri uhita wirekura kugirango amashanyari awusohokemo kuko amaraso yose ahurira ku mutima, amashanyarazi yirunda mu mutima ugahagarara ,ahandi hantu inkuba yirukira ni murutirigongo kubera ko ubwonko bukoresha amashanyarazi kamere kugirango amakuru agere mu mubiri birivanga. Ingaruka ziba nuko ubwonko bwawe budakora neza kuko nkumuntu wakubiswe ni nkuba ushobora kumutuma ikaramu akamara umunota atekereza ikaramu icyo aricyo.[4][5]
Inama no Kuyirinda
[hindura | hindura inkomoko]inama batanga kukwirinda gukubitwa ni inkuba, nubona umurabyo ukanumva ijwi hadashize byibuze amasegonda 10 uzihutire kujya munzu kuko mukirere urimo harimo inkuba nyinshi,munzu aho kwihisha inkuba hagomba kuba Atari kumadirishya. Kwirinda kujya ku mapisine mugihe cyimvura,ukirinda kujya ahantu hejuru nko kubisenge by’amazu,kwirinda kuryama urambaraye kubutaka ahubwo ugasutama ukapfuka amatwi umutwe ukawushyira hagati yamaguru ukawumanura uko ushoboye,niba uri mu ishyamba irinde kwegera ahantu hari igiti kimwe ahubwo ujye mu itsinda ryibita ahagaragara nko mugikombe,ikindi nuko ugomba kuzimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi.[6][7]
- ↑ https://umuseke.rw/2023/02/nyanza-inkuba-yakubise-umugabo-bari-kumwogosha/
- ↑ https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-inkuba-yishe-umuturage-umwe-undi-arakomereka
- ↑ https://www.bbc.com/gahuza/51440479
- ↑ https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-60225842
- ↑ https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-36596573
- ↑ https://www.rba.co.rw/post/Abantu-273-bahitanywe-nibiza-byinkuba-mu-gihugu-hose-mu-gihe-cyimyaka-5-ishize
- ↑ https://www.google.com/search?q=inkuba+ni+iki&biw=1366&bih=625&sxsrf=AJOqlzV-36KXOkFEwr83NXQiWIuCx_YXNQ%3A1676549412108&ei=JB3uY_2XBteYkdUPvsCAgAc&ved=0ahUKEwj9uaChgZr9AhVXTKQEHT4gAHAQ4dUDCA4&uact=5&oq=inkuba+ni+iki&gs_lcp=Cgxnd3Mtd2l6LXNlcnAQAzIGCAAQFhAeOgoIABBHENYEELADOg0IABCABBDLARBGEP8BOggIABCABBDLAToHCAAQHhDxBDoLCAAQFhAeEA8Q8QQ6CAgAEBYQHhAKSgQIQRgAULgIWL8UYO8WaAFwAXgAgAH0BYgByBSSAQc0LTMuMS4xmAEAoAEByAEDwAEB&sclient=gws-wiz-serp#fpstate=ive&vld=cid:dd7f4bc2,vid:paJYNMSOMdk