Inkoranyabitabo y'Igihugu cy'u Rwanda
Inkoranyabitabo y'Igihugu cy'u Rwanda abenshi bakunze kwita Isomero rikuru ry'Igihugu, mu Rwanda yatekerejwe gushingwa ahagana mu mwaka w'1971, inzozi zaje kuba impamo mu 1989.
Amateka
[hindura | hindura inkomoko]Mu mwaka w'1971 habaye inama yari igamije kureba uko hashyirwaho Inkoranyabitabo y'Igihugu cy'u Rwanda, intego yaje kugerwaho ubwo iteka rya Perezida nimero 174/06 ryo ku wa 28 Werurwe 1989 ryashyiragaho iyi Nkoranyabitabo ikaba rimwe mu mashami ya Minisiteri y'Amashuri Makuru n'Ubushakashatsi mu by'Ubuhanga. Icyo gihe Inkoranyabitabo y'Igihugu yari ikusanyirizo ry'ibitabo byandikwa hirya no hino mu gihugu.
Mu mwaka w'1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Inkoranyabitabo y'Igihugu na yo yagizweho ingaruka kuko umutungo wayo wangiritse, undi urabura ndetse n'ibikorwaremezo birasenywa. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda yakoze ibishoboka kugira ngo Inkoranyabitabo y'Igihugu yongere gukora.
Mu 2012 yagizwe rimwe mu mashami ya Minisiteri y'Urubyiruko na Siporo, ikomatanyirizwa hamwe n'Isomero rusange rya Kigali maze yitwa Serivisi z'amasomero mu Rwada kugeza mu 2014 ubwo yatandukanywaga n'isomero rusange rya Kigali ahubwo igafatanywa n'Ishyinguranyandiko ry'Igihugu bikora ikigo gishya cy'Igihugu cyari gishinzwe Ishyinguranyandiko na Serivisi z„Inkoranyabitabo (RALSA). Iki kigo cyahise gishamikira kuri Minisiteri ya Siporo n'Umuco, nyuma kuri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ahagana mu 2018.
Mu 2020 ni bwo Inkoranyabitabo y'Igihugu yabaye rimwe mu mashami y'Ikigo gishya cyari gishinzwe cyitwa Inteko y'Umuco, aho yanahinduriwe inyito iba Serivisi z'Inkoranyabitabo y'Igihugu.