Inkooko

Kubijyanye na Wikipedia

Inkooko ni igikoresho gakondo cy'umuco cyakoreshwaga mu ngo mu Rwanda rwo hambere n'igikoresho

bifashishaga mu gutunganya Imyaka basaruye mumurima bakuramo imyanda cyane cyane nk'umuceri

Urutaro
Kugosora

Ibishyimbo, Amasaka, Amashaza n'ibindi biribwa byakoeshwaga mungo.

Kugosoresha Inkooko[hindura | hindura inkomoko]

Bitewe n'iterambere rigenda rifata indi intera, hari bimwe mu bikoresho by'umuco nyarwanda, bigenda bisa nk'ibyibagirana[1]

mu Rwanda Kuburyo usanga bamwe mu rubyiruko batabizi ndetse batazi n'icyo byakoraga mu Rwanda rwo hambere.

Inkooko iteretseho uducuma

Kugosora ibintu (Ibihingwa), ni uburyo bwakoreshwaga mu gufasha umuntu gukura imyanda mu bihingwa cyuangwa mubyo ugiye guteka mu buryo bwihuse, akenshi mu iri iki gikorwa cyo Kugosora hifashishwaga Inkooko cyangwa Urutaro. bimwe mu bikoresho by'umuco Nyarwanda ariko bitakigaragara mu Rwanda cyane cyane mu bice by'umujyi. gusa ntibivuzeko byacitse kuko hari aho usanga mu duce tumwe na tumwe two muntara bagikoresha ubu buryo bwo kugosora Imyaka bakoresheje inkooko cyangwa Urutaro.[2]

Kuri ubu bimwe muri ibi bikoresho n'ibindi binshi bitandukanye ubu usanga ibyinshi biri munzu ndangamurage yu Rwanda. aho birebwa bikanasurwa n'abatari bake ndetse bakanasobanurirwa icyo byakoreshwaga mu Rwanda rwo hambere.

Iterambere[hindura | hindura inkomoko]

Inkooko cyangwa Urutaro kimwe nibindi bikoresho gakondo byakoreshwaga mu muco wa Kerwa birimo kugenda bicika kubera ko

usanga bitagikoreshwa. mu Rwanda kimwe n'ahandu muri Afurika hamaze kuza iterambere aho usanga hari amamashini asigaye

atunganya ibiribwa rimwe narimwe hari n'ibiva mumurima bitunganyije.

Ishakiro ry'Inkuru[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://mobile.igihe.com/amafoto-1922/article/ifoto-y-umunsi-89230
  2. https://mobile.igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/article/abagore-b-abanyakigali-bazi