Inkonzo

Kubijyanye na Wikipedia

Mu Rwanda kimwe na ahandi mu Afurika ndetse nahandi henshi kwisi n'ibihugu bitunzwe n'ubuhinzi

n;ubworozi mu Rwanda abanyarwanda bagiraga ubwoko butandukanye bw'amasuka bakoreshaga

Isuka z'ibyapa

bahinga muburyo bwo kubona ibibatunga ndetse no kwiteza imbere.

Isuka Gakondo yitwaga Inkonzo[hindura | hindura inkomoko]

Ibikoresho bya Gakondo


Isuka ni igikoresho k'ingenzi mu buzima mu Rwanda cyane cyane mu buhinzi, kuva kera mu Rwanda rwo hambere isuka ni nkuru mu bikoresho Gakondo byumu Nyarwanda. [1]

Mu Rwanda hahoze amoko menshi y'amasuka mbere y'umwaduko w'abazungu, ayo moko y'amasuka yavaga mu turere tumwe natumwe tw'u Rwanda. Bayitiriraga utwo Turere. bitewe naho amasuka yacuriwe, hari amasuka yacurirwaga i Buramba ayo akitwa amaramba

Hakaba amasuka yacurirwaga mu Busanza ayo akitwa Amasanza.

Naho amasuka yacurirwaga mu Kinyaga hafi y'i Bushi yitwaga Amashi , hakaba naya curirwaga I Gishari (mu Birambo bya Gishari) Amanyagishari.

Mu Rwanda hari nutundi Dusuka dutoya cyane bitaga Inshyamuro, Nyirabunyagwa, cyangwa Inkonzo. bakoresha batera intabire cyangwa babagara. Gusa nanubu utu dusuka turacyakoreshwa mu Rwanda, nubwo amasuka menshi ya kera yasimbuwe naya kizungu.

Iterambere[hindura | hindura inkomoko]

Amasuka ya kizungu yasimbuye ayakoreshwaga kera Abanyarwanda bayahimbye amazina bakurikije ibyapa biyariho.[2]

urugero: nka isuka bita Cyapa Ngona kubera ko Iriho Icyapa k'Ingona, cyapa Musambi bitewe nuko hariho icyapa cy'umusambi,

Kera mu Rwanda abacuzi ntago bari bafite ibikoresho bihagije. gusa uko U Rwanda rugenda rutera imbere n'abacuzi niko bakomeza

kwagura umwuga wabo. Inganda zicura ndetse n'impuguke muri byo zikiyongera maze bagakora amasuka n'ibindi nkabyo bikomeye.

Ishakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://mobile.igihe.com/umuco/amateka/article/ni-indorerwamo-y-imibereho-y-abanyarwanda-dutemberane-ingoro-ndangamurage-ya
  2. https://rwiyemeza.com/kn/mordet.php?titID=1313fb687bac1fa7447aa4f75bef452a94f4&vario=153cef42d16b31e7846ea14544bddaddae0&titNm=Isuka%20: