Inkono y'itabi

Kubijyanye na Wikipedia
itabi
Kunywa inkono y'itabi

Inkono y'itabi niyo bakoreshagamo itabi ry’igikamba, akenshi ryatekererwaga mu nkono y’itabi mu gihe cyohambere, ryafatwaga nk’ikirango cya buri cyu musaza n’umukecuru, bamwe bemezako ariryo barya bakaritumaguye batagohekaga. rero Muri iki gihe umuco wo gutekera urujigo (Inkono y’itabi) usa naho ugenda ukendera .[1]

Inkono yy'ittabi

Itabi[hindura | hindura inkomoko]

inkono y'itabi

Bamwe mu bakecuru n’abasaza baravuga ko itabi ry’igikamba ryabuze mu bice byinshi byo mu Rwanda, bigatuma ibiciro byaryo bikazamuka cyane ku buryo rihenze ari amafaranga menshi ndetse rimwe rwose bakaribura . Itabi ry’igikamba, ubundi akenshi ryatekwaga mu nkono y’itabi, mu gihe cyashije, ryafatwaga rero nk’ikirango cya buri musaza ndetse n’umukecuru, aho bamwe bemezaga ko iyo baryamaga batarinyoye batagohekaga .

Ubusanzwe gutumura itabi cyangwa igikamba ntacyo byongerera rwose umubiri mu bijyanye n’intungamubiri, icyakora abasaza cyangwa abakecuru bageze mu zabukuru, ribafasha yane kubona ibitotsi iyo baryamye . Ikindi nanone kandi yaba umusaza cyangwa kimwe na bagenzi be ba bakecuru bemeza ko badashobora kunywa itabi rya korewe mu ruganda ryitwa irya kizungu ku mpamvu z’uko baziko abarinywa bamira umwotsi maze ukabangiza, bakizera ko iryo mu nkono nta kibazo ribatera kuko batamira umwotsi.

Umuco[hindura | hindura inkomoko]

Iki gihe turimo umuco wo kugendana urujigo ( cyangwa Inkono y’itabi) usa naho ugenda ukendera ugabanuka, bamwe mu bakuru nabo bavuga ko biterwa n’uko ahanini ubuhinzi bw’itabi ry’ibikamba butagihabwa agaciro mu gihugu, bituma na bake baribona rihenda kuko rikigonderwa na bantu bake. Igikamba banywa ubu kiva mu Burundi kuko mu Rwanda, iri tabi ntago rigihingwa, ibyo bigatuma iryo baguraga amafaranga 5 ubu barigura 1000, aya mafaranga yajyaga ahabwa Abanyarwanda noneho bakayihera Abarundi . [1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakuze-barataka-guhendwa-ku-itabi