Jump to content

Inkoko zo mu mazi

Kubijyanye na Wikipedia
Inkoko zibera mumazi
Inkoko yo mumazi
Inkoko zo mumazi ziri ku kiyaga cya Eskibaraj
Dusky Moorhen Water Lilies
Inkoko yo mazi iri kumwe nutwana twayo
Fulica atra
Birds Garden of Isfahan
Inkoko yo mumazi

Umuntu waba warigeze ajyana inkokokazi ku isake akahasanga amasake menshi yaba umuhamya w’imirwano yaba yarahuje ayo masake arimo kwishakamo isake ifite imbaraga kandi ibasha kubangurira iyo nkokokazi.

Inkoko yo mumazi

Akenshi isake ifite imbaraga izindi zirayubaha kugera nubwo nta sake yabika iyo ngiyo iri hafi aho. Iyo hagize indi ibika icyo gihe intambara ihita irota.

Ibyo ni ku nkoko zo mu rugo ariko noneho iyo bigeze ku nkoko zo mu mazi(Common moorhen) ntabwo amasake ariyo arwana ahubwo harwana inkokokazi hamara kuboneka ifite imbaraga nyinshi kuruta izindi ikajya gushaka isake mu buryo bwerekana ko ishaka gutera amagi no kororoka ubundi yayibona bikana ubuzima bwose.

Nubwo izi nyoni ubuzima bwazo igihe kinini ziba mu mazi ariko kubangurirana ntabwo bibera mu mazi ahubwo bibera ku butaka.

Imiterere y’inkoko yo mu mazi

[hindura | hindura inkomoko]

Inkoko yo mu mazi ni inyoni yibera hasi kuko nubwo ifite amababa ntikunda kuguruka n’ubwo ibishobora ahubwo igihe kinini ikimara yoga n’ubwo rimwe na rimwe ishobora kugenda n’amaguru.

Inkoko yo mu mazi iyo ikuze iba ifite amababa yijimye agaragaraho umweru ku mpera zayo ariko kandi mu mirizo munsi harimo ibara ry’umweru.

Amaguru y’inkoko yo mu mazi ni umuhondo aho umunwa utereye hariho igice cy’umutuku. Imishwi iyo ikiri mito iba ijya gusa n’ikijuju kandi icyo gice cy’umutuku aho umunwa utereye ntakiba gihari. Ikigabo n’ikigore byose biba bisa uretse ko ikigore kiba ari kinini kuruta ikigabo.

Inkoko yo mu mazi ishobora kugira uburemere bwa 192-500 g, uburebure bwa 30-38cm, uburebure bw’amababa ni 50-62cm, umuvuduko wayo ni 35km/h. Iyi nyoni muri rusange ishobora kurama imyaka 11.

zibera Mumazi

Inkoko zo mu mazi amasaha agize amanywa ziyamara zirimo koga mu mazi cyangwa zikavangamo kugendagenda hafi y’amazi. Ibyo kurya zibishaka mu mazi cyangwa ku nkengero z’amazi.

Muri rusange izi nkoko zo mu mazi ziba mu bishanga birimo amazi n’ibimera bihagije, imigende y’amazi, ibizenga by’amazi n’ibyuzi n’ahandi hari amazi.

Kubona inkoko zo mu mazi uri muri Kigali ni ibintu bitagoranye kuko byagusaba kunyarukira mu Gatsata hafi y’amagaraje urenze gato ikiraro gishya cya Nyabugogo, ushobora kandi kwerekeza ku ruganda rwa Inyange i Masaka, Nyarutarama ku cyuzi cyo kwa Nyagahene hafi ya Golf na ho wazibonayo n’ahandi hatandukanye.

Inkoko zo mu mazi zitungwa n’ibintu bitandukanye harimo: ibikomoka ku byatsi bimera mu mazi, utubuto n’ibindi binyabuzima byo mu mazi.

Inkoko zo mu mazi kandi zirya amafi mato, amarebe, udusimba duto, ibyatsi, inkeri, iminyorogoto, ibikeri n’imitubu bikiri bito n’ibinyamunjonjorerwa.

Inkoko ziba mumazi

Imyororokere

[hindura | hindura inkomoko]

Muri rusange inkoko yo mu mazi ikigabo n’ikigore bibana ubuzima bwose. Iyo bigiye kororoka bijya ahantu hiherereye akaba ariho byubaka icyari cyo guteramo amagi.

Ikigore gitera amagi umunani kandi ikigabo n’ikigore bifatanya kuyararira mu gihe kingana n’ibyumweru bitatu.

Imishwi y’inkoko yo mu mazi ivukana ubushobozi buhambaye ku buryo ikimara guturagwa iba ireba neza kandi ishobora kwishakira ibyo kurya nubwo ababyeyi bayo bombi baba bafite inshingano zo kuyigaburira.

Imishwi imaze iminsi 40-50 iba ikuze bihagije kandi mu byumweru bicye bikurikiraho iragenda ikajya kwigenga.

Inkoko zo mu mazi na zo iyo imishwi ikiri mito zihita zongera gutera andi magi kuko aho hantu zororokera ziba zarahubatse ibyari bitandukanye.

Ibyo byari kandi bifasha iminshwi kubiryamamo mu gihe cya nijoro mu gihe nyuma yo kuva mu byari yaturagiwemo.

Ibizibangamira

[hindura | hindura inkomoko]

Inkoko zo mu mazi zigaragara ahantu henshi. Nubwo bimeze bityo ariko ahantu hamwe na hamwe izi nkoko zihura n’ibibazo bitandukanye harimo kubura aho kuba, guhumana kw’ikirere no guhigwa.

Izi nkoko zo mu mazi kandi zishobora kurwara ibicurane by’ibiguruka bishobora gutuma izo mu gace runaka zihura n’ikibazo gikomeye.

Inkoko zo mu mazi kandi nk’inyoni zubaka ibyari ku mazi, mu bihe by’imvura ibyari bimwe na bimwe bishobora gutwarwa n’umwuze bityo amagi cyangwa imishwi ikaba yatandukana n’ababyeyi bayo. Ikindi uko iyo imishwi ikiri mito iribwa n’ibisiga n’ibindi bisimba. Ubundi imishwi myinshi ipfa itaramara umwaka ariko n’irokotse ikawurenga umwaka wa kabiri nawo kuwurangiza biba ari amahirwe.

Umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije utangaza ko muri iki gihe ku rwego rw’Isi habarurirwa izi nkoko zo mu mazi ziri hagati ya 2.900.000-6.200.000 Ibyo bigatuma izi nyoni zishyirwa ku rutonde rw’inyoni zitageramiwe cyane.

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/pariki-n-amashyamba/article/ibyo-wamenya-ku-nkoko-zo-mu-mazi-aho-ibigore-birwana-igitsinze-kikegukana