Inkoko Zitera Amagi

Kubijyanye na Wikipedia

Ubworozi bw'inkoko zitera amagi nibyo tugiye kurebera hamwe muburyo burambuye.


Inkoko zitera amagi

Ubworozi bw’inkoko[1][hindura | hindura inkomoko]

Ubworozi bw’Inkoko zitera amagi[hindura | hindura inkomoko]

Aho ziba[hindura | hindura inkomoko]

Inkoko zigomba kuba ahantu zisanzuye kandi hari urumuri n’umwuka bihagije.

•       Dore umwanya bateganya uko ugomba kuba ungana :

•       1m² ku mishwi 20 (umunsi umwe kugeza ku minsi 30);

•       1m²  ku bigwana 10 (ukwezi  kugeza  ku mezi 5);

•      1m² ku nkokokazi5   zitera ;

•       inkoko zigomba kugira urugo rwo gutemberamo ku zuba. Urwo rugo rugomba kuba ruzitiye kugira ngo zitajya hanze yarwo.

Kororoka[hindura | hindura inkomoko]

Inkokokazi itangira gutera imaze amezi 5,5 ivutse ;

•       Irarira iminsi 21 ;

•       Inkokokazi ishobora gutera idafite isake, ariko igatera  amahuri ;

•       Isake imwe irahagije ku nkokokazi 10 kugira ngo zitere amagi atari amahuri;

Inkokokazi imaze umwaka itera igomba kuvanwa mu bworozi.

aho inkoko ziba ninaho zirira

Igaburo[hindura | hindura inkomoko]

  • Kugira ngo inkoko zikure neza kandi zitange amagi menshi, zigomba kugaburirwa neza;
  • Ku bashoboye kubona imvange, dore uko bagomba kuyitanga     kuri buri nkoko, ku munsi:

-    Icyumweru cya 1 ivutse: gr 15

-    Icyumweru cya 8: gr 50

-    Icyumweru cya 20: gr 100

-    Icyumweru cya 22: gr 120

-    Inkoko itera: gr 130

Umusaruro[hindura | hindura inkomoko]

•    Inkoko yo mu bwoko bwa RIR (Rhode Island Red) ishobora gutera ku mwaka amagi 220 iyo yafashwe neza. Ni ukuvuga umusaruro w’amagi wa 60% ;

•    Inkoko yo mu bwoko Derco, iyo ifashwe neza ishobora gutera amagi 250 ku mwaka. Ni ukuvuga umusaruro wa 69% ku mwaka    ;

inkoko

•    Hari ubundi bwoko bushobora gutera amagi 300 ku mwaka, aha twavuga nka Warren ;

•    Inkoko isanzwe ya kinyarwanda ishobora gutera amagi 60 kugeza kuri 90 ku mwaka. Mu bwoko bwa kinyarwanda, hagenda habamo zimwe ziba nziza kuruta izindi.

NB: Izi ngero zishobora guhinduka cyane bitewe n’akarere inkoko zirimo ndetse n’ubwoko bw’inkoko IBIRYO BIKENEWE KU NKOKO Z’INYAMA.

inkoko itera amagi

Ibyiciro by’inkoko zitera amajyi[hindura | hindura inkomoko]

  • Imishwi y’inko z’amagi

igomba gushyirwa ahantu hashyushye (ushobora gukoresha imbabura, cyangwa se amashanyarazi).  Ubushyuhe bukenewe ku nkoko z’inyama ni nabwo bukenewe ku nkoko z’amagi.

  • Ibigwana by’inkoko z’amagi

Ni ukuva ku cyumweru cya cyenda kugeza ku cyumweru cya 20. Ni muri kiriya gihe inkoko zigomba gukurikiranwa, hagakorwa inking zose zabugenewe, isuku ikitabwaho ibiryo n’amazi nabyo bikaba bihagije.  

Inkoko zitangiye gutera amagi.[hindura | hindura inkomoko]

•    Kuva ku cyumweru cya 20 kugeza inkoko zishaje (hafi ku byumweru 80),      

•    Mbere y’ibyumweru 2 ngo inkoko  zitangire gutera, umworozi agomba gushyiramo udusanduka inkoko zizatereramo kugirango zizatangire gutera zaratumenyereye.

•    Iyo inkoko zatangiye gutera amagi  , umworozi agomba kunyura mu nzu y’inkoko nibura incuro enye; mu gitondo mu masaa tatu; saa tanu; saa munani, no ku mugoroba mu ma saa kumi n’imwe, kugirango akuremo amagi inkoko zimaze gutera.

•    Gukuramo amagi inshuro nyinshi bituma zitayamena.

Icyitonderwa: Iyi nyandiko tuyikesha Igitabo Agenda y'Umuhinzi cya 2018 cyateguwe na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi.[2][3]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. Ubworozi bw’inkoko
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-19. Retrieved 2022-05-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-19. Retrieved 2022-05-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)