Jump to content

Inkeri

Kubijyanye na Wikipedia
Inkeri
Inkeri
inkeri zumutuku

Inkeri ni utubuto duto dutukura cyane, turyohera twera ku gihingwa gifite indabo z’umweru. Inkeri ziba mu bwoko bw’imbuto zifite utubuto duto cyane twinshi (muri uyu muryango izindi zizwi ni Blueberry na raspberry).[1][2]

Akamaro k’inkeri ku buzima

[hindura | hindura inkomoko]
  • Inkeri zikungahaye ku ntungamubiri zitwa anthocyanine na aside yitwa ellagic; iyi aside izwiho kurwanya kanseri cyane kuko ibuza uturemangingo twa kanseri gukura, ifasha kandi kurwanya infection zitandukanye, virusi cg bagiteri. Kurya inkeri birinda kanseri ku rwego rwo hejuru, kubyimbirwa, kuzana iminkanyari no gusaza cyane ndetse zirinda uturemangingo tw’ubwonko gusaza.[3]
  • Inkeri zikungahaye kuri vitamini C (muri 100g wabonamo ingana na 58.8mg ni ukuvuga 98% ya vitamini C ukeneye ku munsi) Vitamini C iha ubushobozi umubiri bwo kwikingira no kurwanya indwara zitandukanye, kurwanya ububyimbirwe no gusohora imyanda itandukanye mu mubiri.
  • Inkeri ni imvano ikomeye yaza vitamini B zitandukanye (B6, B3, B2, B9, B5) izi zose zifasha mu mikorere y’umubiri harimo no gutanga imbaraga, gukora ibinure, intungamubiri n’andi masukari atandukanye.
  • Umurimo w'inkeri
    Inkeri zibamo vitamini A, E n’indi myunyu ngugu y’ingirakamaro nka potasiyumu, manganese, ubutare, iodine, umuringa . ibi byose bifasha umubiri mu gukora insoro zitukura, gukomeza amagufa, gufasha amenyo gukomera n’ibindi.[4]

Uko wazitegura

[hindura | hindura inkomoko]
inkeri

Inkeri zigomba kuribwa nyuma y’igihe gito zisaruwe, rya izo ubona zitukura neza kuko iyo zitarashya neza zisharira. Ugomba kuzoza neza witonze mu mazi akonje mbere yo kuzirya, ushobora no kuzibika muri frigo.[1]

Ibindi: Hari abarya inkeri zikabatera allergie zitandukanye, kuribwa mu gifu cg ururimi bikubayeho wazireka kuzirya bihita bigenda. Ibi tubibutse ko bitaba ku bantu bose.[4]

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/inkeri-zafasha-mu-kwirinda-umuvuduko-ukabije-w-amaraso
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-27. Retrieved 2023-02-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-27. Retrieved 2023-02-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. 4.0 4.1 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/Umusaruro-w-inkeri-za-Bravura-zaturutse-mu-Buholandi-watangiye-kugera-ku-isoko