Ingorane zo mu rwego rw’inganda
Inganda
[hindura | hindura inkomoko]- Kubura ingufu zihagije
- Kudakumira imyanda ihumanya bihagije
Kugira ngo u Rwanda rwungukire muri politike yo guha imitungo abakorera no kugira ngo rushyigikire ishoramari kurushaho, politike idatezuka iriho yo guteza imbere inganda hamwe n’izindi nzego ngenderwaho z’iterambere bigomba gukomatanywa mu rwego rwo gucunga neza ibidukikije ku buryo burambye.[1]
Ingorane
[hindura | hindura inkomoko]Gushyira mu bikorwa no kuboneza amategeko arebana n’ibidukikije: ingingo ya 67 n’iya 68 y’itegeko ryerekeranye n’ibidukikije zitegeka ko ibikorwa byose bishobora kugira ingaruka zihambaye ku bidukikije bikorerwa isuzuma ry’ingaruka ku bidukikije (EIA). - Umusaruro uboneye kurushaho: urugero rw’ibikorwa bya CP (inganda) - Kunoza urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro : guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubushobozi bw’igihugu bw’imitunganyirize; gushyiraho ikigo cya za serivisi zerekeranye no gutunganya amabuye y’agaciro mu karere no kunoza imikorere y’igihugu y’ibikoresho byo mu byubatsi.