Ingombyi
Ingombyi n'igikoresho gifite ibigwi n'amateka ahambaye mu Rwanda [1] , kikaba ari kimwe mu bigaragaza intekerezo zihangabuhanga Abanyarwanda bari bakungahayeho zabafashaga guhanga ibikoresho bibafasha gukemura ibibazo biriho. harimo kuyifashisha mu kujyeza
abarwayi kwa muganga kuko nta modoka zabagaho.[1]
Ingombyi
[hindura | hindura inkomoko]Ingombyi ni igikoresho gakondo abanyarwanda bifashishaga mu guheka abarwayi babageza kwa muganga [2]
Ababyeyi bagiye kubyara cyangwa abana, nabandi barwayi muri rusange. ni igikoresho cyakoreshwaga
mukimbo k'imodoka kuri ubu twita Imbangukiragutabara, zifasha abarwayi bategereye ibitaro kugera kwa muganga.
Iterambere
[hindura | hindura inkomoko]Kugeza ubu mu Rwanda ntago ingombyi igikoreshwa cyane mu kugeza abarwayi kwa muganga[3]
kuko Imbangukiragutabara zigeza abarwayi kwa muganga zimaze kugezwa hirya no hino mu Rwanda.
gusa muri iki gihe usanga hari uduce tumwe natumwe tukifashisha ingimbyi mu guheka abarwayi.
kuko usanga ari kure yibitaro kandi ugasanga nt n'imodoka ihageza. aha twavuga nko mubirwa bya Nkombo nahandi.