Ingoma z'imisango

Kubijyanye na Wikipedia

Ingoma z'imisango[hindura | hindura inkomoko]

Ingoma z'imisango ni izakera cyane mu Rwanda, zari zifite umwanya ukomeye cyane mu Rwanda rwo hambere. Ni kimwe mu bikoresho by'umuziki byo mu bwoko bw'inkomangano, haba mu mbyino, mu mpamirizo,no mu yindi myidagaduro, ingoma yabaga iya mbere.

Ingoma

Ingoma z'imisango ni kimwe mu bikoresho by'umuziki gakondo byabiciye bigacika mu bihe byo hambere, nubwo zadutse hagati mw'iyubakwa ry'igihugu ,zagize ibigwi by'ikirenga kuruta ibindi bikoresho mpuzamuriri.Ingoma z'imisango arizo izi tuzi zikoreshwa mu birori zadutse ku ngoma y'Umwami kilima I Rugwe, ahasaga mu mwaka wa1345 zadukanywe n'umunyamahanga Rwamuhama w'umutoro, Mbere y'uko izo ngoma zaduka mu Rwanda hari ubwoko bw'ingoma ngabe gusa, yari ikirango cyi gihugu.

ubuhanga n'ubuhangange Abanyarwnda bahaye Ingoma byatumye barema amoko yazo agera kuri 4, arushaho gutanga umwirangiro utandukanye uryoshya ibirori by'umurishyo w'ingoma [1]

Amoko y'Ingoma[hindura | hindura inkomoko]

  1. Ishakwe
  2. Inyahura
  3. Inunvu
  4. Inumbiri
  5. Ibihumurizo

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

https://www.igihe.com/umuco/article/ibikoresho-gakondo-bya-muzika-byabicaga-bigacika-mu-rwanda-rwo-hambere