Ingoma Ngabe
Mu mateka y'u Rwanda rwagize Ingoma ngabe ebyiri (2), arizo Rwoga na Kalinga, Ingoma Rwoga niyo ngoma yambere yabayeho mumateka y'Ubwami mu Rwanda, ariko ikaba yararamvuwe n'ikirango k'ibihugu byihujenyuma y'amasezerano y'ihuza bihugu, yemeranyijweho i Nkotsi na Bikara ahasaga muwa 1100.Nyuma yaho Ingoma Rwoga yasimbuwe n'Ingoma Kalinga. Rwoga yasobanuraga kogera cyangwa kwamamara, naho Kalinga igasobanura inkingi y’icyizere cy’ahazaza.[1]
Ingoma ngabe z'Ubwami bw'u Rwanda
[hindura | hindura inkomoko]Ingoma Ngabe niyo yari Ibendera ry'igihugu, akaba ari nayo yari nkuru Mbere y'Umwami n'Umugabekazi. Umurimo wayo wari uwo kwimika abami no guhuza Umwami na Rubanda mu Rwanda.
Ingoma Ngabe ntago yari Ingoma isanzwe nk'izindi zakoreshaga mu misango, mubirori byaberaga Ibwami cyangwa ahandi. kuko yo ntiyavuzwaga ahubwo izindi ngoma zarayivugirizwaga. zikayitaramira nkuko mumuco ingoma zataramiraga Umwami.
Ingoma Ngabe Kalinga
[hindura | hindura inkomoko]Ingoma Kalinga niyo yasimbuye Ingoma Rwoga, ubwo Rwoga yanyagwaga n'Abanyabungo.[2]
Ubwo Ibikomangoma byo kwa Gahima byarwaniraga Ingoma ahasaga mu wa 1499, maze,
Umwami Ndahiro cyamatare akahasiga ubuzima. Kuva ubwo Kalinga niyo yabaye ikirango gishya cy’u Rwanda,
Kuva ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli wayiramvuye ahasaga mu wa 1510, kugeza mu wa 1961 ubwo ingoma ya cyami
yasezererwaga mu Rwanda rugahinduka Repubulika.[3]
Amateka y'Ingoma Kalinga
[hindura | hindura inkomoko]Ingoma Kalinga niyo yasimbuye Ingoma Rwoga, ubwo Rwoga yanyagwaga n'Abanyabungo.
Kuva ubwo Ingoma Kalinga niyo yabaye Ikirango gishya cy'u Rwanda kuva ku Ngoma ya Ruganzu II Ndori,
Wari warayiramvuye ahasaga mu wa 1510, kugeza mu wa 1961 ubwo Ingoma ya Cyami yesesererwaga
Mu Rwanda maze kuva ubwo rugahinduka Repubulika.
Ubusanzwe Ingoma ngabe Kalinga yari yarahiriye ku RUCUNSHU ubwo bene Rwabugili aribo,
Musinga na Rutalindwa barwaniraga Ingoma, Nuko Rutalindwa abonye asumbirijwe ahitamo kwitwikira munzu,
N'Ibimetso by'Ubwami byose harimo, Ingoma Ngabe Kalinga maze byose bihiramo. nuko nyuma yaho haramvuwe,
Indi Ngoma Ngabe maze isubirana izina rya Kalinga ari nayo igaragara cyane mu mafoto kugeza ubu mu Rwanda.
Iherezo ry'Ingoma Ngabe mu Rwanda
[hindura | hindura inkomoko]Ubwo Repubulika yinjiraga ntanumwe wigeze yita kuri icyo kirango cy'Igihugu, kuko cyari cyamaze guteshwa agaciro nk'ubwami, Abari bameze guhirika Ubwami ntawari akiyitayeho ngo byibuza ayitarure ishyingurwe nk'Amateka y'igihugu. naho Abakoroni n'abanyamadini bo ntanumwe wabashaga no kuba yayegera ngo kuko yakurerwagaho imihango bitaga ya gipagani.