Ingaruka z’imyuka ihumanya ikirere ku buzima bwacu

Kubijyanye na Wikipedia
Imyuka yangoza ikirere yohereza n inganda

Kuri ubu isi yose ihangayikishijwe n’ingaruka ziterwa cyangwa zizaterwa n’imyuka ihumanya ikirere igenda yiyongera uko bukeye n’uko bwije. Nyamara twiyibagiza ko uko guhumana kw’ikirere ari twe n’ibikorwa byacu dutuma bibaho.

Imyuka ihumanya ikirere iterwa ahanini kuri ubu n’ubwiyongere bw’inganda ndetse n’ibinyabiziga.

Imyuka ituruka mu nganda, imyotsi iterwa no gutwika amashyamba, imyuka iva mu binyabiziga biri kugenda, ibyo byose birazamuka bikagera kure mu kirere aho bitera impinduka nyinshi.

Muri zo twavuga :

  • Kwangirika kw’akayunguruzo k’imirasire y’izuba kazwi ku izina rya ozone
  • Kwiyongera k’umwuka wa CO2 (gaz carbonique/carbon dioxide) mu kirere, ibyo bigatera kugabanyuka kwa oxygen.
  • Umwuka w’uburozi wa CO (carbon monoxide) nawo uriyongera kandi ni uburozi ku muntu
  • Kuzamuka k’umwuka wa NO (nitric oxide) ukaba ku gipimo cyo hejuru

Ibi hamwe n’ibindi tutarondora hano, ni byo bigira ingaruka ku kiremwamuntu no ku byaremwe muri rusange.

Ingaruka z’imyuka ihumanya ikirere[hindura | hindura inkomoko]

  1. Ibibazo kumutima n’ibihaha

Ingaruka z’imyuka ihumanya ikirere ziteye guhangayika cyane. Iyi myuka itera ibibazo mu guhumeka, bityo indwara zinyuranye z’ibihaha n’umutima zikiyongera. Kanseri na zo zikaziraho yaba kanseri y’ibihaha, iy’uruhu n’izindi zinyuranye.  By’umwihariko abana bavukira ahantu hakabije kuba umwuka uhumanye bakunze kurwara umusonga na asima.

2. Ubushyuhe budasanzwe

Indi ngaruka y’iyi myuka ni ukwiyongera k’ubushyuhe ku isi bizwi nka Global warming. Uko ubushyuhe bwiyongera ku isi bigira ingaruka ku mazi yo mu  nyanja kuko ahahoze ari balafu zirashonga, bigatuma aho amazi yageraga aharenga. Ingaruka zikaba imyuzure no kwimuka kw’abantu bahunga aho amazi yuzuye.

3. Imvura zirimo aside

Imyuka mibi nka NO (nitric oxide) na SO2 (sulfur oxide) igenda yiyongera mu kirere uko ibintu bitwitswe haba mu nganda, gutwika ibishingwe n’ibisigazwa by’inyamaswa. Iyo imvura iguye, ibitonyanga byayo byivanga nay a myuka nuko imvura ikagwa yabaye aside. Ibi bigira ingaruka ku bimera, inyamaswa n’abantu.

4. Eutrophication

Eutrophication

Iyo umwuka wa azote (nitrogen) ubaye mwinshi muri ya myuka ihumanya ikirere ugeze ku mazi yo ku Nyanja birivanga nuko bikabyara ibimera byo mu mazi bizwi nka algae. Nibyo byitwa eutrophication. Ibi bihita bigira ingaruka ku mafi n’ibindi biremwa byose biba mu Nyanja. Kuri ubu algae zisa n’icyatsi ziboneka mu biyaga n’ibizenga by’amazi zose ni ingaruka za nitrogen nyinshi.


5. Kwangirika kwa Ozone

Nkuko twabibonye ozone twakita nk’akayunguruzo, iturinda imirasire mibi y’izuba izwi nka ultraviolet (UV). Imyuka mibi yangiza aka kayunguruzo ni izwi nka chlorofluorocarbons na  hydro chlorofluorocarbons. Uko aka kayunguruzo kagenda kangirika niko iyi mirasire igenda yiyongera ku isi ikaba itera ibibaso ku ruhu no ku maso.

Ni gute twacyemura iki kibazo[hindura | hindura inkomoko]

Nubwo tubivuze mu magambo Atari menshi nyamara guhumana kw’ikirere bifite ingaruka kandi zizakomeza kwiyongera nihatagira igikorwa ngo imyuka ihumanya ikirere igabanyuke.

Reka turebere hamwe ibyo twakora ngo duhangane n’iki kibazo gihangayikishije isi

  • Gukoresha itwara rusange

Kuri ubu imodoka bwite ziri kugenda ziyongera. Uretse no guteza ikibazo cyo kuba nyinshi mu muhanda, ariko binongera imyuka ijya mu kirere mibi. Nyamara abantu baramutse bakoresheje itwara rya rusange, mwaba mujya mu cyerekezo kimwe aho kugirango buri wese agende mu modoka imwe mukajya muri imwe muri benshi, byagabanya ya myuka ijya mu kirere (aho kugirango usange imodoka 5 zishoreranye buri yose irimo umuntu umwe n’indi myanya 4 itarimo abantu, bajya muri imwe izindi 4 bakaziparika)

  • Gukoresha uburyo butarekura imyuka mu kirere

Kuri ubu hari uburyo bwinshi bukoreshwa nyamara butaritabirwa na benshi. Imirasire y’izuba itanga amashanyarazi, amashanyarazi ava ku mmuyaga, byose birekura ingufu zingana n’izindi kandi byo ntabwo bihumanya ikirere. Ubu buryo bukoreshejwe neza byagabanya ikoreshwa ry’amashanyarazi akomoka mu gutwika ibisigazwa by’inyamaswa, ingufu ziva mu ikoreshwa ry’amakara kimwe no gutwika amashyamba

  • Kudatwika ahubwo ukongera ugakoresha

Hari ibintu byinshi tujugunya cyangwa dutwika nyamara byakongera gukoreshwa. Amacupa avamo amazi n’imitobe, aho kuyajugunya cyangwa kuyatwika, ashobora gutunganywa akongera agakoreshwa. Ibase ishaje ushyizemo ibitaka wateramo imboga zikamera kandi ukaba wungutse kabiri

  • Guhanga udushya

Kuri ubu abahanga Bari bakwiye kureba uburyo bwo gutwara ikibanyiziga hadakenewe risansi cyangwa mazutu. Hashobora gukoreshwa imirasire y’izuba (ubu buryo bwatangiye gukoreshwa) kimwe no gukoresha amashanyarazi. Ibi byatuma ya myuka izamuka mu kirere igabanyuka.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

https://umutihealth.com/imyuka-ihumanya-ikirere/