Ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere

Kubijyanye na Wikipedia

Ubu ntibigoye ko buri wese amenya ingaruka z'ihindagurika ry'ikirere, mu Rwanda gusa mu mwaka umwe hapfuye abantu 250 bazize ibiza, isi yose muri iki gihe yugarijwe n'ingaruka zo gushyuha k'umubumbe, kandi niba ntagikozwe ingaruka zizarushaho kuba mbi.

Kwangiza ikirere cy'isi byakozwe kandi biracyakorwa ahanini n'ibihugu bicye bikize cyane n'ibindi bikorwa by'abatuye isi muri rusange ku rugero rutandukanye.

Ariko ingaruka zabyo zitugeraho twese, n'intambara yo kurengera isi isaba umuhate wa buri gihugu yaba ikinini nk'Ubushinwa cyangwa igito nk'u Rwanda.

  • G20: Imihindagurikire y'ikirere na Covid biri imbere ku murongo w'ibyigirwa mu nama
  • Papa asaba ko haboneka inyishu "ruhasha" ku bihe mu butumwa kuri BBC yonyene
  • COP26: Arnold Schwarzenegger arakajwe n'imigambi y'abategetsi b'isi ku kirere

I Gicumbi mu majyaruguru y'u Rwanda, Damascène Balinda atuye mu murenge wa Byumba muri aka karere k'imisozi miremire, yagiye abona ingaruka z'uko bagiye batsemba amashyamba yarengeraga ubutaka bw'iyi misozi.

Buri mwaka iki gihugu 'cy'imisozi 1,000' gitakaza toni miliyoni 15 z'ubutaka butwara n'isuri.

Leta ivuga ko ibyo bitikiza umusaruro wagombaga gutunga abantu bagera ku bihumbi 40 ku mwaka.

Mu nama y'ibihugu bikize cyane (G20) yaberega i Roma - perezida w'u Rwanda yari yatumiwemo - yavuze ko u Rwanda rwashyizeho umugambi mugari wo "kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ari nabyo ahanini bitera ubushyuhe bw'isi".

Ubu, umushinga wa leta w'imyaka itandatu uzatwara miliyari 30Frw wiswe Green Gicumbi uri gusubiza iriya misozi ubuzima utera amashyamba, unubaka amaterasi.

Nyuma y'imyaka ibiri utangiye, abatuye muri iyi misozi bavuga ko uyu mushinga urimo kubaha icyizere.

Immaculée Murorunkwere ati: "Habaga hahagaze nk'uko hariya hakurya hahagaze, maze agafumbire kose washyizemo kakicunshumukira kakigendera. Twebwe rero ba ruguru tukaruhira ubusa, [ariko] ubu turahinga imboga zikera, ibishyimbo bikera."

Nyuma y'imyaka ibiri uyu mushinga utangiye, Felix Ndayambaje ukuriye Akarere ka Gicumbi avuga ko koko inyungu ziri kuboneka.

Ati: "Bamaze gukora amaterasi hegitari hafi kuri 500, hari no gusazura amashyamba ku misozi itandukanye, ibiti [bishaje] bakabikiramo, tugacamo imiringoti, harimo no kugabanya iyi myuka ihumanya ikirere aho batanze imbabura zizigama inkwi muri iyi mirenge yose yegereye umupaka, mu ngo hafi ya zose barazitanze."

Ndayambaje avuga ko ibi byazanye impinduka nziza mu kurwanya isuri, gukumira ibiza, no mu buzima bw'abaturage.

Ati: "Twari dufite umuhigo ko buri rugo rugomba gutera ibiti bitatu by'imbuto ziribwa bivangwa n'ibihingwa kandi twarawesheje turanarenza, rero ndumva nubwo uyu mushinga ufite imyaka itandatu twebwe twihaye ko mu 2024 uzaba warahinduye byinshi, cyane cyane Gicumbi y'icyatsi."

Uru ni urugero ruto cyane rw'akamaro k'umuhate wo kurengera isi muri uru rugamba iriho, ariko ni urugamba rusaba amikoro menshi.

'Africa siyo kibazo ariko yagira uruhare mu gisubizo' - Kagame[hindura | hindura inkomoko]

Leta ivuga ko mu myaka 10 iri imbere ikeneye miliyari 100Frw yo gushora mu mishinga yo kurwanya ihindagurika ry'ikirere.

Minisitiri ushinzwe ibidukikije Dr Jeanne d'Arc Mujawamariya avuga ko muri uru rugamba Abanyarwanda bagomba no guhindura imyumvire mubyo bakora byose.

Ati: "Ingaruka zo gukuraho ishyamba ziba nyinshi cyane kurusha gukuraho urukuta rw'inzu, abantu bagomba kureka kubona ishyamba nk'ikintu kidafite akamaro."

Mu nama yaberaga i Roma, ku cyumweru Perezida Paul Kagame yagize ati: "Africa siyo ntandaro y'ihinduka ry'ikirere, ariko dushobora kugira uruhare mu gisubizo, kandi twiteguye gukora uruhare rwacu."

Mu gihe amafaranga ibihugu byateye kandi ahanini bigitera iki kibazo byemeye guha ibikennye mu gihangana n'iki kibazo bitayatanga nk'uko byayemeye, haracyari ingorane ku bihugu byinshi bikennye zo gukora imishinga nka Green Gicumbi.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-59122986