Inganji karinga
Ingoma
[hindura | hindura inkomoko]Ingoma y’Ingabe, ni ukuvuga Ingorna yerekana Ubwami bw’Igihugu. Ingabe zacu ni enye : Ingabe ihatse u Rwanda, ikagaragaza Umwami yonyine, ni Karinga. Ingabekazi yayo, ni Cyim’umugizi. Ilyo Cyim’umugizi, ni ukuvuga ko « Igihugu cyima Umwami ukigira, akakirema, akakibamo Nyamugira-ubutangwa . Mbere ya Karinga, Ingabe y’u Rwanda yitwaga RWOGA, yaremwe na Gihanga, inyagwa n’Abanyabungo, igihe Umwami Ndahiro II Cyamatare aguye i Rubi rw’i Nyundo.[1][2]
Ibindi
[hindura | hindura inkomoko]iriya mu Bugamba (Provinsi ya Cyingogo). Aho umuhungu we Ndoli ahungukiye, ava i Karagwe, yimye afite ingoma yitwa NANGAMADUMBU. Aho amariye gutsinda abamurwanizaga, yimika Karinga. Iyo ya Nangamadumbu ayiha Abiru bo kwa Gitandura, ayibashurnbusha byo kubashimira ko Gitandura yali yaracikanye Cyim’umugizi, igihe bicikiye i Rubi rw’i Nyundo; Cyim’umugizi igaruka i Bwami ityo, aba ariyo ngoma ya Gihanga igumana na Karinga, uko yahoranye na Rwoga.
Ingabe zindi dufite, ni Mpatsi ibihugu na Kiragutse. Iri ni ukuvuga ko igihugu cyabaye kigaIi, cyagutse. Zo zaremwe na Kigeli IV RwabugiIi, ejobundi, aziremana n’indi yitwaga Icy’umwe, yahiliye ku Rucuncu, mu ipfa lya Mibambwe IV Rutarindwa. Bavuga ko na Butare yali ingabe; yali ingoma yimitswe na Kigeli IV Rwabugili na yo, bayitakaho amasaro umubili wose: na yo yahiliye ku Rucuncu.
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://inyamibwa.com/igitabo-inganji-karinga/
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2024-05-27. Retrieved 2024-07-15.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)