Inganji

Kubijyanye na Wikipedia

Inyoni yitwa Inganji ni imwe mu nyoni zikunzwe muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe. Ubwoko bw’iyi nyoni bukunze kuba mu mashyamba y’inzitane akenshi usanga arimo aya kimeza yo muri Afurika yo hagati. [1]

Imiterere[hindura | hindura inkomoko]

Iyi nyoni ikunze muri Pariki ya Nyungwe, ifite ijwi ryiza cyane usanga ba mukerarugendo bishimiye, kubera kuririmba neza bigasa n’amajwi meza ashimisha abayumva.[1]

Si izi nyoni gusa usanga zikunzwe kuko bamwe usanga bakunda ubwoko bwazo, uko zisa, amajwi yazo azitandukanya aho zimwe ziririmba zisakuza, izindi zituje, izindi zikavuga nk’ingoma, imyirongi, bigaha Pariki ubwiza bw’amajwi agenda anyuranamo.[1]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/pariki-n-amashyamba/article/inganji-inyoni-y-umwihariko-muri