Ingabire Assumpta
Ibibanza
[hindura | hindura inkomoko]Ingabire Assumpata ni Umunyarwandakazi akaba umunyapolitikekazi, ni Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage . Ingabire yakoze muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Minaloc ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi . Kandi yakoze indi mirimo mu Imbuto Foundation . [1][2]
Ibyamuranze
[hindura | hindura inkomoko]Yahoze ari umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango kuva tariki 27 Ukwakira 2019 . Assumpta Ingabire warahiriye kuba umunyamabaga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC, tariki 05 Ugushyingo 2021, yashimiye Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye akamuha inshingano nshya, avuga ko ari amahirwe kuba hari byinshi igihugu kimaze kugeraho kuko ari umusingi mwiza agiye kubakiraho umusanzu we mu kuzamura imibereho y’abaturage . [3]
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyirarukundo-yagizwe-umujyanama-mu-biro-bya-minisitiri-w-intebe-assumpta
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ignatienne-nyirarukundo-na-assumpta-ingabire-bahinduriwe-inshingano
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/assumpta-ingabire-wasimbuye-ignatienne-nyirarukundo-muri-minaloc-yabwiwe-ko-inshingano-yahawe-zikomeye