Indwara zo mu mutwe
Mu buzima bwacu bwa buri munsi duhura n'ibibazo bigiye bitandukanye by'ubuzima. Haba ku mubiri ndetse no mu mutwe.Indwara zo mu mutwe zishobora kwibasira buri zititaye kuwo ari we, akazi akora, cyangwa ubuzima abayemo.Tugiye kugaruka kuri byinshi utari uzi ku ndwara zo mu mutwe ndetse n'ubuzima bwo mu mutwe[1]
INDWARA ZO MU MUTWE NI IKI?
[hindura | hindura inkomoko]Indwara zo mu mutwe ni imyitwarire idasanzwe umuntu ashobora kugaragaza akaba yata umurongo agatangira no kubangamira abandi.
Akenshi izi ndwara, inyinshi muri zo zishobora kuba zidakomeye cg ngo zibe ari indwara zimara igihe kirekire ahubwo rimwe na rimwe zishobora kuba ari izoroheje cyangwa zimwe zishira vuba.Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryasobanuye ko ubuzima bwo mu mutwe ari kumenya ubushobozi bwawe ndetse ukagira ubuzima bwiza.Hari indwara zo mu mutwe zibasira abantu benshi ku isi,aha twavuga nk'indwara y'agahinda gakabije aho (OMS) yagaragaje ko yibasiye abantu bangana na miliyoni 300 ku isi yose na ho abangana na 4% bafite indwara y'ubwoba bukabije.
NI IBIKI BITERA INWARA ZO MU MUTWE?
[hindura | hindura inkomoko]1.IGITSINA
Ubushakashatsi bwagaragaje ko inwara nka schizophrenia zibasira abagore cyane na ho ibibazo by'ikoreshwa by'ibiyobyabwenge bikibasira abagabo cyane kurusha abagore
2.IMBUGA NKORANYA MBAGA
Imbuga nkoranyambaga zishobora gusunikira abantu bazikoresha mu bwigunge bigatuma bagira ibibazo byo mu mutwe. ubushakashatsi bwagaragaje ko 10% mu bazikoresha bavuze ko zituma bashobora kwigunga na ho 10% bakavuga ko bazigiriraho ibihe.
3.UBUZIMA UMUNTU ABAYEMO
Ubuzima umuntu abayemo bushobora kuba bwamutera ibibazo byo mu mutwe . mu gihe umuntu abaye mu buzima bubi bishobora kumutera ibibazo byo mu mutwe.[2]
ISHAKIRO
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ Byinshi ushobora kuba utazi ku buzima bwo mu mutwe – KURA
- ↑ https://www.jw.org/rw/isomero/amagazeti/g201412/indwara-zo-mu-mutw