Indwara yibasiye ibiti by’Imyembe
Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Nzinge basobanukiwe uburyo bwo kurwanya akamatirizi,Umuhinzi ufite ibiti 300 byose byibasiwe n’akamatirizi, yemeza ko yari yarihebye kugeza ubwo yashakaga kubisimbuza agateramo avoka .[1]
Uburyo bwo kurwanya Akamatirizi
[hindura | hindura inkomoko]Uburyo bwa mbere bwo kurwanya akamatirizi ni ugukonorera igiti abandi babyita kwicira igiti cyangwa kugikorera nk’uko bakorera ikawa, ni uburyo bwo kugabanya amashami y’igiti kirwaye kugira ngo izuba ryinjire mu giti rigabanye ubuhehere kuko ubuhehere bufasha akamatirizi kororoka.[2]Uburyo bwa kabiri abahinzi bagirwamo inama yo kurwanya akamatirizi ni ukugira isuku ahari igiti cy’umwembe, iyo hari imyanda utumatirizi tuyihishamo tugakomeza kwangiriza igiti, n’aho uburyo bwa gatatu ni ugutera imiti munsi y’amababi ikica utumatirizi muri iyo miti harimo izwi nka Roketi.[3]
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://muhaziyacu.rw/amakuru/rab-yatangiye-kwigisha-abaturage-uko-barwanya-indwara-yibasiye-ibiti-byimyembe/
- ↑ https://muhaziyacu.rw/amakuru/rab-yatangiye-kwigisha-abaturage-uko-barwanya-indwara-yibasiye-ibiti-byimyembe/
- ↑ https://muhaziyacu.rw/amakuru/rab-yatangiye-kwigisha-abaturage-uko-barwanya-indwara-yibasiye-ibiti-byimyembe/