Indwara ya Trichomonas

Kubijyanye na Wikipedia
Indwara ya Trichomonas nuko ihererekanwa.

Trichomonas ni indwara iterwa n’indiririzi yitwa ‘trichomonas vaginalis’ ikaba ikunze gufata mu myanya myibarukiro y’abagore bafite hagati y’imyaka 16-35.Trichomoniasis, indwara ishobora gutera gukuramo inda iyo itavuwe neza.

Tumenye Indwara ya Trichomonas[hindura | hindura inkomoko]

umugore

Trichomonas (tirikomonasi) ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ikaba iterwa n’agakoko kitwa ‘’Trichomonas vaginalis’’ yibasira umubare munini w’abantu ku isi, aho abasaga miliyoni 143 bandura buri mwaka, ni ukuvuga ubwandu bushya, nkuko bigaragazwa n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS).Iyo ndwara yibasira cyane abagore, gusa n’abagabo barayandura iyo bakoranye imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abagore bayanduye.[1]Iyi ndwara iterwa n’isuku nke ihererekanwa binyuze mu gutizanya imyenda y’imbere, kutayisukura neza n’imibonano mpuzabitsina idakingiye.Ku mugore iyi ndwara irangwa no kubabara igihe cy’imibonano mpuzabitsina, kwishimagura mu matako, kuzana ibintu bisohoka mu gitsina bisa n’umuhondo, kwishima mu gitsina ndetse rimwe na rimwe hakabyimba.Ni mu gihe umugabo uyirwaye agira ububabare nyuma yo kwihagarika, kwishimagura ku gitsina kandi rimwe na rimwe hakagira ibintu bisohoka mu gitsina.Igitabo ‘Larousse Medical’ kigaragaza ko indiririzi itera trichomonas igira ubukana bujya kumera nk’ubw’itera amibe ari nayo mpamvu kuyivura usanga bikunze kugorana.Iyo itavuwe neza, trichomonas ishobora kugira ingaruka zirimo kuba umugore uyirwaye mu gihe asamye ashobora kubyara umwana udashyitse cyangwa akavuka afite ibiro bike, kuba nyababyeyi yasaduka n’ibindi.Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, igaragaza ko buri mwaka abantu miliyoni 160 ku Isi bandura trichomonas.[2]

Ibimenyetso by'Indwara ya Trichomonas[hindura | hindura inkomoko]

Ibimenyetso bya Trichomonas ku bagore Mu gitsina havamo ururenda rwinshi rufite ibara rijya kuba icyatsi kandi runuka cyane ( Pertes verdâtres),Kumva ububabare mu gihe cyo kwihagarika,Kumva uburyaryate no kwishimagura mu gitsina, Kubangamirwa mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina,Kumva ububabare bwinshi mu kiziba cy’inda,Ibimenyetso bya Trichomonas ku bagabo,Guhisha no kumva ububabare ku mutwe w’igitsina,Guhisha no kumva ububabare ku dusabo tw’intanga,Kumva ububabare mu gihe cyo kwihagarika no kuzana ururenda kuri bamwe.Ibyo bimenyetso akenshi birijyana hagati y’iminsi 5 na 28 ku bagore,ariko iyo bigiye ukibwira ko indwara yikijije utarigeze uyivuza neza uba wikururira ibyago bikurikira:Ku mugore utwite ingobyi y’umwana ishobora gufunguka bityo agakuramo inda.Iyo umwana avutse ayivukanye aba afite ibyago byo kutageza imyaka 5 mu gihe atavuwe.Umugore ufite iyi ndwara ahorana udusebe mu gitsina bityo kwandura SIDA bikoroha.[3]Uko Indwara ya Trichomonas isuzumwaIyo ndwara ipimirwa kwa muganga aho bapima inkari muri mikorosikopi, cyangwa se bagapima ururenda bakuye mu gitsina imbere ku bagore.Uburyo iyo ndwara yirindwa,Gukoresha agakingirizo igihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina n’abantu barenze umwe.Kwirinda guca inyuma uwo mwashakanye, niba uri ingaragu ukifata.Ku bagore, ni ukwirinda gusangira imyenda y’imbere, ibikoresho byo kogeramo, ibitambaro byo kwihanaguza, ndetse n’imisarane bicaraho ya rusange mu gihe bishoboka.Mu gihe ukeka ko wanduye ihutire kwivuza kandi ntugakore imibonano mu gihe utarakira neza.

Ibindi wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Ubusanzwe iyo ivuwe hakiri kare ivurwa na metronidazole 2g cyangwa tinidazole 2g, unywera rimwe.Iyo uri kunywa iyi miti wirinda gukora imibonano no kunywa ibisembuye.Iyo bitakuvuye muganga niwe ugena imiti ukwiye gufata kandi iravurwa igakira burundu neza rwose.

Uburyo Wakirinda iyi ndwara[hindura | hindura inkomoko]

  • Ibuka agakingirizo igihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina n’uwo mutashakanye.Irinde guca inyuma uwo mwashakanye, niba uri ingaragu wifate,Ku bagore, irinde gusangira imyenda y’imbere, ibikoresho byo kogeramo, ibitambaro byihanaguzwa, ndetse n’imisarane bicaraho ya rusange uyirinde mu gihe bishoboka,Mu gihe ukeka ko wanduye ihutire kwivuza kandi ntugakore imibonano mu gihe utarakira neza.Niba umenyeko wanduye bwira uwo mwakoranye imibonano nawe yivuze.Twibutseko akenshi ku mugore utwite arwaye iyi ndwara iyo inda itavuyemo umwana avuka adashyitse ibiro. Ni ngombwa rero kumwitaho cyane.Zimwe mu ngaruka zigaragazwa n’abahanga batandukanye mu by’ubuzima harimo:Kuba Trichomonase isenya ingo nyinshi bitewe n’uko umwe mu bashakanye aba atakigira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, baba banabikoze ntibanezezwe na byo kubera ububabare. Aha rero niho habaho amakimbirane mu rugo aho umwe aba atabishaka bigatuma undi atekereza ko mugenzi we amuca inyuma.[4]Ikindi nuko umuntu uyirwaye akuramo inda za hato na hato, Kubyara umwana utuzuye, guhabwa akato bitewe n'umunuko ukabije umuntu aba afite.Kwirinda biruta kwivuzaNk’impuguke mu buzima rusange,Bavuga ko ari byiza ko abantu baharanira kwirinda iyi ndwara igira ingaruka nyinshi zirimo n’amakimbirane hagati y’abashakanye.By’umwihariko bashiki bacu kuko aribo ikunda kugeraho cyane turabagira inama yo kwirinda gutizanya imyenda y’imbere, ikindi igihe bayimeshe bakayanika ahantu hari izuba ryinshi ndetse byaba na ngombwa bakayitera ipasi kugira ngo bizere neza ko udukoko duto dukunze gukurira ahantu hatose kandi hijimye twapfuye.[2]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/sobanukirwa-uko-indwara-ya-trichomonas-yandura
  2. 2.0 2.1 https://www.igihe.com/ubuzima/indwara/article/menya-byinshi-kuri-trichomonas-n-umuti-wa-ny-shengina-wagufasha-kuyihashya
  3. https://umutihealth.com/trichomonas/
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/78033/habonetse-umuti-wakuvura-trichomonase-burundu-78033.html