Indwara ya Tirikomunasi
Appearance
IIndwara ya Tirikomunasi ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina itewe n'agakoko bita Tricomonas vaginalis. iyi ndwara igaragaza ibimenyetso bitinze kuko abahanga mu by'ubuvuzi bagaragaza ko ibimenyetso byayo bishobora kwigaragaza hashize imyaka myinshi [1]
Ibimenyetso by'indwara ya Tirikomunasi
[hindura | hindura inkomoko]- umugore urwaye indwara ya Tirikomunasi arababara gihe akora imibonano mpuzabitsina[1]
- urwaye iyi ndwara ababara i mu myanya ndangagitsina kimwe no kubabara mu gice cyo hasi y'inda[1]
- Umugore wanduye iyo ndwara iyo atangiye kugaragaza ibimenyetso abibwirwa n'amatembabuzi aturuka mu gitsina cye afite impumuro mbi[1]
- umuntu wanduye iyo ndwara kandi arngwa no kokerwa igihe arimo kwihagarika [1]
Uko Tirikomunasi yandura
[hindura | hindura inkomoko]- Gukorana imibonano mpuzabitsina númuntu uyirwaye [2]
- gutizanya imyambaro yímbere[2]
- gutizanya ibitambaro byo kwihanagura[2]
- gukarabira mu ibase yanduye[2]
- gukoresha ubwiherero bwa Kizungu [2]