Indabyo

Kubijyanye na Wikipedia
Indabyo

Nubwo indabyo zizanira umunezero nyirukuzihabwa ni byiza kumenya ubusobanuro bwizo utanga kugirango hato utabeshya umuntu ko umwifuza nk’umufasha wawe mu gihe warugamije kumwifuriza gukira cyangwa ngo umusabe imbabazi cyangwa wifuzaga kumubwira ko wamukunze.[1][2][3][4][5][6][7]

Amabara y’ indabyo zikunze[hindura | hindura inkomoko]

Umutuku[hindura | hindura inkomoko]

Ubusobanuro: Izi ndabo zisobanura Urukundo.

Umuntu uziha: Umuntu ugomba guha bene izi ndabo z’umutuku ni umuntu “ukunda“ cyangwa “uwo ushaka kubibwira bwambere” yewe ushobora no kuziha “umugore wawe mwabyaranye“. Izi ni indabo nziza zo gutanga ku munsi w’abakundana uzwi nka St Valentin. Ushobora no kuziha umuntu ufitiye icyubahiro cyinshi ariko hano bitewe n’umubare wizo wamuhaye bishobora kugira ubusobanuro bugiye butandukanye.Tuzabibagezaho mu nkuru itaha.[1][2]

iNDABYO

Umuhondo[hindura | hindura inkomoko]

Ubusobanuro: izi ndabo zisonanura “ubucuti“, “umunezero“ no “kwifuriza umuntu gukira“.

Indabyo zo murwanda

Umuntu uziha: Izi ndabo uziha muntu mwakundanye wenda nyuma mukaza gutandukana, ariko wenda ushaka ko musubirana,, bene izi ndabo ushobora no kuziha inshuti yawe ivuye mu mahanga, cyangwa ukaziha umuntu wagukoreye ikintu cyiza ukumva ubuze uburyo bwo kumushimiramo cyangwa ukaziha umuntu urwaye umwifuriza gukira.[1][3]

Umweru[hindura | hindura inkomoko]

Ubusobanuro: Izi ndabo zo zisobanura “ukwera“, “ubusugi“, “ubuzirafuti“,”umunezero“

aho zikoreshwa: Mu minsi ya cyera izi ndabo ni zo zasobanuraga urukundo ariko byaje guhinduka ubu busobanura buhabwa izitukura. Izi ndabo z’umweru ubundi zikoreshwa mu birori by’umwihariko nko mu bukwe kuko zinasobanura umunezero.Indabo zumweru kandi zishobora no gukoreshwa mu kwibuka umuntu wakundaga ariko watabarutse.[1][4]

indabyo

Orange[hindura | hindura inkomoko]

Ubusobanuro: Ubusanzwe iri bara rivuka iyo havanzwe umuhondo numukara, bishatse kuvuga ko izi ndabo za orange ziba nkikiraro gihuza ubucuti

Umuntu uziha: Izi ni indabo waha inshuti yawe uyibwira ko wishimiye ibyo yagezeho, ushobora nko kuzitanga “kumunyeshuri warangije“, “uwazamuye muntera yakazi“ cyangwa “ababyeyi bibarutse umwana“.[1][5]

Move[hindura | hindura inkomoko]

Ubusobanuro: Izi ndabo zisobanura kwishimira umuntu, icyubahiro ndetse n’urukundo rwako kanya (coup de foudre mu gifaransa).

Umuntu uziha: Ushaka kubwira umuntu ko wamubonye ugahita umukunda aribyo benshi bita coup de foudre cyangwa Love at first sight mu ndimi z’amahanga,wakwifashisha izi ndabo. Izi ndabo zigira n’ubundi busobanuro ariko ubu bwa love at first nibwo bukunda gukoreshwa ubwo rero ni ukwitondera gutanga izi ndabo utazaziza umuntu maze agacyeka ibindi.[1][7]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 1.5 https://umuryango.rw/ad-restricted/article/aya-ni-amwe-mu-mabara-y-indabo-z-amaroza-akunzwe-gutangwa-ku-munsi-w-abakundana
  2. 2.0 2.1 https://www.igihe.com/ubukungu/iterambere/article/indabyo-z-u-rwanda-mu-bizamurikirwa-mu-imurikagurisha-mpuzamahanga-rya-dubai-mu
  3. 3.0 3.1 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-18. Retrieved 2023-02-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. 4.0 4.1 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-28. Retrieved 2023-02-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. 5.0 5.1 https://mobile.igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/indabyo-zabonye-isoko-uko-umunsi-w-abakundana-wiriwe-i-kigali
  6. https://inyarwanda.com/inkuru/117206/indabyo-zitandukanye-nubusobanuro-bwazo-amafoto-117206.html
  7. 7.0 7.1 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-28. Retrieved 2023-02-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)