Ubuhinzi bw'imyumbati mu Rwanda bwazanywe n'Ababiligi mu mwaka w'1930. Imyumbati ni igihingwa ngandurarugo kiri ku mwanya wa gatatu nyuma y'ibijumba n'ibitoki. Mu myaka icumi ishize umusaruro w'imyumbati wagiye ugabanuka bitewe ahanini n'indwara, ibyonnyi n'ibura ry'imbuto zihanganira indwara. [1]
Imyumbati isarurwaho ibijumba ari na byo biribwa. Imyumbati ifite ubushobozi bwo kwera mu butaka buteraramo ibindi bihingwa. Imyumbati kandi yera mu gihe hariho amapfa. Kubera ko imyumbati ishobora kuguma mu butaka kugeza ku mezi 24, ndetse n'amwe mu moko yayo akaba yaguma mu butaka kugeza ku mezi 36, gusarura imyumbati bishobora gutegereza ko isoko riboneka cyangwa haboneka uburyo bwo kuyitunganya.Imyumbati iribwa n'abantu, ariko ishobora no kugaburirwa amatungo. Mu ngo nyinshi imyumbati iribwa nk'ikiribwa gitera imbaraga. Imyumbati ishobora kuribwamo umutsima, igikoma, kotswa cyangwa gutogoswa. Amababi y'imyumbati nayo aribwa nk'imboga rwatsi, zikungahaye ku ntungamubiri na Vitamini A na B.[1][2]
Gutegura umurima uzahingwamo imyumbati uri imusozi bitandukana no gutegura umurima uri mu kabande cyangwa mu kibaya: imusozi, bahinga imyumbati mu ntabire ishashe cyangwa amayogi cyangwa imitabo. Mu bibaya, abahinzi bater imyumbati ku mitabo cyangwa amayogi yigiye hejuru kugira ngo birinde ko yarengerwa n'amazi.
imyumbati nibishyimboAmayoyi aba afite uburebure buri hagati ya cm 30 na cm 60 cm.
Intera iri hagati y'amayogi iba iri hagati ya cm 60 na cm 100.
Batabira umurima hanyuma bagasanza. Ibyo bikorwa mu gihe ubutaka buhehereye. Tabira umurima nibura kugeza kuri cm 15-30 cm z'ubujyakuzimu.[4][5]