Imyigire y' abafite ubumuga

Kubijyanye na Wikipedia

Abafite ubumuga baracyafite imbogamizi mu kwiga cyane cyane Abana, mu bihugu binyuranye imbogamizi ku bafite ubumuga bunyuranye baracyagorwa no kwiga kubera impamvu zitandukanye nko kubura ibikoresho byabugenewe, ubumenyi bwangombwa mukubigisha n' ibikorwa remezo. [1] [2]

Imyigire y' abafite ubumuga muri AfriKa[hindura | hindura inkomoko]

Muri rusange abafite ubumuga muri AfriKa imyigire yabo iracyagoranye nkuko byagaragajwe na raporo ya Bank y' isi muri 2011, ivuga ko nibura muri Afrika abana 6.4% mubafite ikigereranyi cy' imyaka 14 bafite ubumuga bworoheje cyangwa ubukabije kandi abitabira ishuri ntibarenga 10% by'abo bana bafite ubumuga. [3] kugeza ubu abana bari mu mashuri abanza n' ayisumbuye abayinga miliyoni 65 bafite ubumuga abasaga kimwe cyakabiri bose ntibitabira ishuri, ariko nubwo byari bimeze bityo mu mwaka wa 2017 Bank y' isi na USAID bifatanyije na leta z' ibihugu binyuranye bashyizeho ingamba zinyuranye ndetse bashyira mubikorwa za porogamu zifasha abafite ubumuga mu myigire harimo " Uburezi kuri bose, Uburezi budaheza nizindi ndetse no kwisanga kwisoko ry' umurimo kuko ibi byose bigira ingaruka ku mibereho yabo, ubukungu bw' imiryango, ahobatuye n' igihugu muri rusange.

Abafite ubumuga
HVP GATAGARA Mukwita kubafite ubumuga

Imyigire y' abafite ubumuga mu Rwanda [4][hindura | hindura inkomoko]

nubwa iki kibazo giteye inkeke nkuko ihuriro ry' imiryango y' abafite ubumuga mu Rwanda NUDOR ryabigaragaje muri 2019 ko mu bana 10 bafite ubumuga mu Rwanda 9 muribo ntibitabira ishuri bityo bikaba imbogamizi ku iterambere n' imibereho byabo. [5] Mu Rwanda hashyizweho ingamba na porogaramu zitandukanye murwego ryo gufasha abatishoboye mukwisanga muri gahunda z' uburezi nizindi kuko kugeza ubu abasaga 65% babasha kwitabira ishuri ugereranyije na 81% badafite ubumuga, ibi byagezweho binyuze muri gahunda za leta nka : uburezi budaheza ( Inclusive Education), Uburezi kuri bose ( Education for all) nizindi leta ifatanya nabafatanyabikorwa bayo banyuranye. [6] [7] [8] [9]

Binyuze muri gahunda za leta zinyurande abafite ubumuga bariga kandi bigana nabandi nubwo imbogamizi zigihari ariko zaragabanyijwe bigaragara nkuko imibare ya UNICEF Ibigaragaza kandi leta y' u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu burezi muri rusange ariko byumwihariko uburezi bw' abafite ubumuga. [10] [11] [12]

Amashuri yihariye y' abafite ubumuga[hindura | hindura inkomoko]

Mu rwanda nubwo hashyizweho politiki yuko abana bafite ubumuga bigana na bagenzibabo batabufite ariko hasanzwe hari amashuri yihariye ku bana bafite ubumuga, ayo mashuri akigisha kuburyo bwihariye abafite ubumuga cyane cyane ubumuga bukomeye. muri ayo mashuri twavuga: amashuri ya GATAGARA agiye ari ahantu hanyuranye mu gihugu nka : HVP GATAGARA Rwamagana, HVP GATAGARA Gikondo, HVP Humure, HVP Ruhango, HVP Huye na HVP GATAGARA Nyanza. [13]

Intanganturo.[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.worldbank.org/en/topic/disability/brief/disability-inclusive-education-in-africa-program
  2. https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/abana-9-mu-bana-10-bafite-ubumuga-ntibiga
  3. https://www.worldbank.org/en/topic/disability/brief/disability-inclusive-education-in-africa-program
  4. https://imvahonshya.co.rw/abafite-ubumuga-bwo-kutumva-no-kutavuga-ntibarabona-amashuri-abigisha/
  5. https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/abana-9-mu-bana-10-bafite-ubumuga-ntibiga
  6. https://script.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagera-kuri-35-by-abana-bafite-ubumuga-mu-rwanda-ntibakandagira-mu-ishuri
  7. https://unesdoc.unesco.org/ark:/48223/pf0000375017/PDF/375017eng.pdf.multi
  8. https://umuseke.rw/2023/07/abafite-ubumuga-561-bakoze-ikizami-cya-leta-gisoza-amashuri-abanza/
  9. https://www.unicef.org/rwanda/rw/story/kurenga-inzitizi-zubumuga-zizitira-imyigire-hodari-atewe-ishema-no-kwiga-gusoma
  10. https://www.unicef.org/rwanda/rw/story/kurenga-inzitizi-zubumuga-zizitira-imyigire-hodari-atewe-ishema-no-kwiga-gusoma
  11. https://mobile.igihe.com/amakuru/article/u-rwanda-mu-nzira-zo-koroshya-imyigire-y-abafite-ubumuga-bwo-kutabona-kutumva
  12. https://www.minict.gov.rw/news-detail/minict-yashyikirije-telefoni-zigezweho-100-abafite-ubumuga-muri-gahunda-ya-connect-rwanda
  13. http://www.gatagara.org/