Jump to content

Imyambaro

Kubijyanye na Wikipedia

Ipantaro ni umwambaro wambarwaga n'abagabo mu bihe byo hambere.Ipantaro yageze mu Rwanda bwa mbere mu mwaka wa 1960. Uyu mwambaro wagenewe igitsina gabo ubusanzwe wambarwa ku gice cyo hepfo ku mubiri w'umuntu uvanyeho igice cyambikwa inkweto. mbere y'uko abagabo bambara amapantaro bambaraga amakanzu,imikenyero cyangwa imyitero.Ipantaro ni ubumwe bw'amapantaro.

Amateka y'imyambaro

[hindura | hindura inkomoko]

Imyambaro yatangiye gukorwa bwa mbere na mbere ubwo Imana yashakaga kwambika Adamu na Eva mu busitani bwa Edeni bamaze ku kumenya ko bambaye ubusa.Iyo myambaro yambawe ku nshuro ya mbere yakozwe mu ruhu rw'inyamaswa.Imana yabambitse igice cy'epfo cy'umubiri kugirango ihishe ubwambure (imyanya y'ibanga) bwabo.Kuva icyo gihe, ni bwo kwambara byatangiye ku kiremwa muntu.

Amoko y'imyambaro

[hindura | hindura inkomoko]

1.Ishati: Ni umwambaro wambarwa n'igitsina gabo ctangwa gore ku gice cyo hejuru cy'umubiri. ishati y'umugabo n'umugore bitandukanira ku midoderwe. Ishati ishobora kugira amaboko maremare cyangwa magufi.

2.Ikabutura: Ni umwambaro ujya kumera nk'ipantaro ariko ukaba ugarukira hasi gato cyangwa hejuru y'amavi. Ikabutura yambarwa n'ibitsina byombi.

3.Imikenyero n'imyitero: Ni imyambaro ikoreshwa n'igitsina gore ku gice cyo hasi(imikenyero) n'icyo hejuru (imyitero). Iyi myambaro ishobora gukoresha n'igitsina gabo.[1]

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mateka/article/amateka-y-imyambaro-ipantaro-yaje-ahagana-mu-1960