Imvura ivanze n'amafi muri Australia

Kubijyanye na Wikipedia
Imvura

Mu majyepfo ya Australia mu mpera z'icyumweru gishije habaye igitangaza hagwa imvura ivanze n'amafi, aho benshi babifashe nk'igitangaza ndetse bamwe bakavuga ko ayo mafi ari umugisha Imana yabahaye.

Tumenye kuba biriteza urujijo[hindura | hindura inkomoko]

Umuyobozi Andrew Johnson Japanangka yavuze ko batunguwe n’uko imvura yaguye ikagwana n'amafi menshi.Yavuze ati Twabonye umuyaga mwinshi, werekeza mu gace dutuyemo ndetse twatekerezaga ko imvura igiye kugwa yonyine, ariko igihe imvura yatangiraga kugwa twabonye amafi agwana nayo.[1] Japanangka yakomeje avuga ko ibyabaye ari umugisha waturutse ku Mana. Ati Yari amafi mazima angana n'ibiganza bibiri ubyegeranyije. Abana barafataga bakayashyira mu macupa ndetse n'ibibindi ariko hari bamwe mu baturage barayashyize mu bidendezi by'amazi uriya mbona ari umugisha waturutse kuri Nyagasani.[1]

Ibindi Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Ayo mafi mato yamanutse mu kirere ubwo imvura yagwaga. Abatuye mu Majyaruguru ya Australia mu gace ka Lajamanu bavuze aya mafi menshi yamanukanaga n'imvura nyinshi yagwaga muri ako gace.Uwitwa Penny McDonald, yavuze ko mu mwaka 1980 nabwo babyutse bagasanga amafi yuzuye imihanda.Agira ati Nabyutse mu gitondo, icyo gihe nakoraga mu kigo cy' ishuri, kandi umuhanda wa kaburimbo uri inyuma y'urugo rwanjye wari wuzuye amafi. Yari amafi mato kandi yari menshi. Byari bitangaje gusa.[1]namakuru yatangajwe na ABC News avuga atari ubwa mbere amafi aguye aho byabereye muri Lajamanu kuko no mu mwaka 1974 byahayeho.Umuyobobozi ushinzwe amafi mu kigo ndangamurage n'ubuhanzi yo mu ntara y'amajyaruguru, Michael Hammer yatangaje ko ibyabaye ari ibidasanzwe.Umuyobobozi ushinzwe amafi mu kigo ndangamurage n'ubuhanzi yo mu ntara y'amajyaruguru, Michael Hammer yatangaje ko ibyabaye ari ibidasanzwe.Nubwo umuyaga ushobora guhuha mu nyanja ibinyabuzima bikagwa ahandi bitewe n'imiterere y'ikirere. Abaturage bavuze ko batunguwe no kubona imvura igwa ikamanukana n'amafi.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://inyarwanda.com/inkuru/126324/australia-haguye-imvura-ivanze-namafi-biteza-urujijo-126324.html