Imvura idasanzwe y’urubura yica amatungo muri Muhanga

Kubijyanye na Wikipedia
Imvura nyinshi yangiza.
Imvura

Imvura nyinshi ivanze n’urubura yishe amatungo y’abaturage yangiza n’imyaka itandukanye mu murenge wa Rongi.

Bimwe mubyo Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Imvura irimo urubura rwinshi yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa 09 Werurwe, 2023  mu Mudugudu wa Horezo, Akagari ka Ruhango mu Murenge wa Rongi yica ihene 4 z’abaturage, yangiza imyaka myinshi  n’ubwatsi bw’amatungo.Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi,avuga ko  nubwo nta barura barakora ry’ibyo uru rubura rwangije, ariko raporo bafite yemeza ko  Hegitari 2 z’ibirayi, ubwatsi bw’amatungo buri ku buso bwa hegitari 6 byangiritse.Ati: “Turacyakora ibarura kugira ngo hamenyekane ibintu byose uru rubura rwangije.”Abenshi urubura rwangije muri uyu Mudugudu wa Horezo ni abatujwe na Leta bajvanywe mu Kagari k’Umuvumba mu Murenge wa Nyabinoni bahabwa amasambu y’aho bahinga n’aho bororera n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga.Gitifu yavuze ko kugeza ubu batarahabwa inkuru ivuga ko rwaba rwahitanye ubuzima bw’umuntu usibye ayo matungo n’imyaka y’abaturage itandukanye harimo n’imboga abahinzi bari bafite ziri kuri hegitari 1. [1]iyi mvura idasanzwe yanaguye mu Murenge wa Coko, mu Karere ka Gakenke, mu Kagari ka Mbilima. Ho ngo imvura yaguye hagati ya saa 15h30 kugeza 17h00 ikaba yari ivanze n’urubura rwinshi cyane  n’umuyaga.Mu midugudu itandukanye y’akagari ka Mbilima, iyi mvura yangije imyaka y’abaturage, ibishyimbo: ha 82,  ibigori: ha 3, urutoki: ha 64, ikawa : ha 51, inyanya: are 10, imyumbati: ha 7.9, ibirayi : ha 2.5, ibijumba : 4.2ha n’amateke: ha 1.8.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://umuseke.rw/2023/03/muhanga-haguye-imvura-idasanzwe-yurubura-yica-amatungo/