Imvugo zipfobya Abafite Ubumuga

Kubijyanye na Wikipedia

Mu Rwanda abafite ubumuga babangamirwa n'Abantu bakibita amazima bakabatera kwiyumva nkabambuwe ubumuntu.

Ntibavuga bavuga mu kwita kubantu bafite ubumuga[hindura | hindura inkomoko]

Hari Umuntu ubona ufite ubumuga akibonera ubumuga aho kubona ubushobozi afite ugasanga amarangamutima yiwe arayerekeza ku bumuga mbere ya byose. Imvugo zigomba gukoreshwa zidapfobya abafite ubumuga. Ntibavuga igicucu,igihone,ikijibwe,ikirimarima,ikiburaburyo,igihwene,ikigoryi,ikimara, ikiburabwenge,zezenge,icyontazi,umusazi, bavuga Umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe. [1]Ntibavuga ikimuga,kamuga,ikirema,kajorite,karema,igicumba,utera isekuru,kaguru,sekaguru,muguruwakenya,terigeri,kagurumoya,kaboko,mukonomoya,rukuruzi bavuga Umuntu ufite ubumuga bw'ingingo. Nukuvuga ngo ntibavuga ikimuga,uwamugaye,ntibavuga ubana n'ubumuga cyangwa ugendana n'ubumuga,bavuga Umuntu ufite ubumuga. Ntibavuga impumyi,maso,gashaza,ruhuma,miryezi,bavuga Umuntu ufite ubumuga bwo kutabo.[2]

Ibindi Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Ntibavuga nyamweru,umweru,ibishamweru,umuzungu wapfubye bavuga Umuntu ufite ubumuga bw'uruhu rwera. Ntibavuga kanyonjo,gatosho cyangwa gatuza bavuga Umuntu ufite ubumuga bw'inyonjo. Ntibavuga igikuri,gikuri cyangwa gasongo,nzovu,zakayo,gasyukuri,kirogarama bavuga Umuntu ufite ubugufi budasanzwe. Kandi haracyagaragara abima akazi abafite ubumuga usanga babafata nkabadashoboye urebye ufite ubumuga bakamubonamo ubumuga aho kumubonamo ubushobozi.[1] U Rwanda rurigutera imbere muri gahunda yokurinda no kubungabunga uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga binyuze mumpinduka zitandukanye zagiye zikorwa. Ibarura rusange ry'abaturage ryo mu mwaka wa 2022 ry'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare ryagaragajeko abantu bafite ubumuga mu Rwanda ari 391.775.[3]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abantu-bafite-ubumuga-bababazwa-no-kuba-hari-abakibita-amazina-abambura-ubumuntu
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/134297/abafite-ubumuga-bwo-kutabona-barasaba-guhabwa-agaciro-mu-nsengero-134297.html
  3. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-3-4-bafite-ubumuga-inzira-iracyari-ndende-mu-burezi-bwabo