Imvubu

Kubijyanye na Wikipedia
Imvubu zo mumazi

IMVUBU N'IKI?[hindura | hindura inkomoko]

Dosiye:89iw4xi7cv Medium WW1113453.jpg
imvubu inyamanswa idasanzwe

Imvubu n'iki ubundi mu magambo arambuye? mbere na mbere reka tubanze dusobanukirwe neza imvubu icyaricyo. imvubu n'inyamanswa z'inyamabere zikomoka muri africa yo munsi y'ubutayu bwa sahara. n'ubwo izina ryazo rikomoka mu kigereki ryitwa "ifarashi y'inzuzi" kubera umwanya zimara mu mazi. bene wazo babana ni balale,dolphine ndetse n'ingurube ntibishobora,guhumeka mu mazi cyangwa kureremba ariko zifite amayeri azemerera gusinzirira mu mazi.

ikindi kandi imvubu zizwiho amenyo manini, kamere ikaze, hamwe n'umugani uvuga ko zibira ibyuya by'amaraso. dore ibyo ukeneye kumenya kuri bimwe mu nyamanswa ikaze.

UBUZIMA BW'IMVUBU MU MAZI[hindura | hindura inkomoko]

imvubu

Kubera ko uruhu rw'imvubu rworoshye cyane ndetse uruhu rwazo rukaba rwuma vuba byoroshy zimara umunsi wazo wose mu mazi cyangwa mu byondo kugirango zikonje,zitose kandi zirinde uruhu rwazo rworoshye.

iyo zigiye ku nkombe rero zisohora amavuta y'ibyuya bitukura bitosa uruhu rwazo bitanga amazi kandi bikazirinda izuba na microbes. aya mazi atukura ari inyuma y'umugani ngo invura zibira amaraso.

imvubu ntishobora koga cyangwa guhumeka mu mazi,kandi bitandukanye n'inyamabere nyinshi zifite ubucucike k'uburyo zidashobora kureremba. ahubwo zigendera cyangwa zirukira munsi y'amazi. kuberako amaso yazo n'amazuru yazo biri ahagana hejuru y'umutwe wazo.

imvubu kandi ikunze gusinzirira cyane mu mazi ku manywa subconscious reflex izemerera kwisunika hejuru kugirango zihumeke zidakangutse kugirango zisinzire zitarohamye.

[1]