Imurikagurisha mu Bushinwa na Afurika

Kubijyanye na Wikipedia

Ihuririro ry'Abikorera mu Rwanda ryatangajeko imurikagurisha mpuzamahanga ryabaye kunshuro ya 18.

Ibyo Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Ni ihuriro ry'Abikorera mu Rwanda ryatangajeko imurikagurisha mpuzamahanga ryabaye kunshuro ya 18 ryitabiriwe n'ibihugu 18 n'u Rwanda rurimo.iryo murikagurisha ryamaze iminsi 16, ritangira ku tariki ya 29 Nyakanga mu mwaka wa 2015 rigeze tariki ya 12 Kanama byari biteganijweko hazamurikwa ibikorwa by’ingeri zose ku buryo Abanyarwanda bagombaga kuzabyigiraho cyangwa abaturutse mu mahanga bakabona u Rwanda ari ahantu heza horohereza abashoramari nabo bagatangira gushora imari yabo mu Rwanda. [1]Muri imurikagurisha harimo serivisi zjyanye n’ikoranabunga zimwe zagombaga kuzanwa n’inganda zo mu Buhinde, Abanyarwanda bagombaga kwigiraho cyangwa nabo bagasange u Rwanda ari igihugu cyorohereza ishoramari bagatangira bagakorere mu Rwanda.

Ijambo kubayobozi b'ibihugu[hindura | hindura inkomoko]

Perezida Kagame paul ni umwe mubakuru b'ibihugu batatu muri Afurika bagejeje ijambo kubari bitabiriye iyo nama hifashishijwe ikoranabuhanga, yijeje ubufatanye abarahongaho mu mubano w'u Rwanda n'Ubushinwa ndetse anatanga ikaze k'Umushinwa wese wifuza gutembera u Rwanda. [2]Yagize ati “Ndifuza kubamenyesha ko u Rwanda rutanga visa (uburenganzira bwo kugenda mu gihugu) ku baturage b’u Bushinwa bose bakigera mu gihugu, munyemerere mpe ikaze ba mukerarugendo b’Abashinwa kuza gusura u Rwanda, baze bihere ijisho inyamaswa ziteye amabengeza, bazakiranwa urugwiro ruranga Abanyafurika”.[2] Mu imurikagurisha rya mbere ryabaye mu mwaka wa 2019 u Rwanda n’Ubushinwa byashyize umukono ku masezerano yo kugurishayo urusenda rwumye n’ikawa.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/article/imurikagurisha-ku-nshuro-ya-18
  2. 2.0 2.1 https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yashishikarije-abashinwa-gusura-u-rwanda